John Legend yageze i Kigali

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 21, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

John Legend utegerejwe mu gitaramo cya Move Afrika, yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2025.

Uyu muhanzi uri mu bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yageze ku Kibuga cy’indege cya Kigali ari kumwe n’umugore we, Chrissy Teigen, usanzwe ari n’umunyamideli.

Iki gitaramo aririmbamo giteganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 21 Gashyantare 2025 muri BK Arena, aho aza guhurira ku rubyiniro n’abarimo Bwiza na DJ Toxxyk.

John Legend abaye umuhanzi wa kabiri ukomeye utumiwe mu gitaramo cya Move Afrika, nyuma ya Kendrick Lamar.

Iki gitaramo cya John Legend kigiye kuba ku bufatanye bw’Umuryango mpuzamahanga uvuganira abaturage, ugamije kurandura ubukene, Global Citizen; ubinyujije muri gahunda ya Move Africa ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.

Global Citizen ihuza muzika na politiki kugira ngo hakorwe ubukangurambaga bushingiye ku bikorwa, ibirori byerekanwa imbonankubone ku Isi hose, inama z’abayobozi, n’ibindi kugira ngo bikemure ibibazo byihutirwa byugarije ikiremwamuntu.

Uyu mugabo ari mu bahanzi bakomeye ku Isi bamamaye mu bihangano bikora benshi ku mutima byiganjemo indirimbo z’urukundo.

Yamenyekanye mu ndirimbo nka “All of Me”, “Tonight (Best You Ever Had)” n’izindi zitandukanye.

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 21, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE