Rusizi: Umusore yafatiwe ku rusengero yiba ibyuma  bari kurwubakisha

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 21, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

 Niyonkuru Jean Bosco w’imyaka 19,wo mu Murenge wa Gashonga, Akarere ka Rusizi, yafatiwe mu cyuho yiba ibyuma  barimo bubakisha urusengero rushya rwa ADEPR Gihundwe,mu Murenge wa Kamembe,ikaba yari inshuro ya 3 hafatirwa mu cyuho abaje kwiba ibyo bikoresho byo kubaka.

Bamwe  mu bari bahari,bamubonye azamukira mu ishyamba rigera kuri urwo rusengero,babwiye Imvaho Nshya ko yanyuze mu gice atabonaga abazamu neza, atanamenye ko hejuru hari abari kubaka, yegera urusengero, agera kuri ferabeto zari ku rubaraza rwarwo  bakoreshaga, atangira kuzegeranya neza azi ko ntawe umubona,igihe akizegeranya yumva abari bahari baramufashe.

 Umwe ati: “Bari bamaze gusa n’ababigira akamenyero kuko hari aho bazamukira mu ishyamba, bakagera ku rusengero, bagaca mu bice bakeka ko batababona, bakiba ibyo bikoresho ariko bahita bafatwa kuko inshuro 3 zose babigerageje barafashwe.’’

Yakomeje ati: “Ubushize hafashwe 3  bamaze gusenya ibyobo by’amazi byari bimeneye na beto, bakoresheje inyundo, ferabeto zose bazikuraho,bafatwa batarazijyana, hakaba hari hashize iminsi hafashwe abandi 2, bose bagafatirwa mu cyuho, tugatekereza ko hari ababa bazibatumye ngo bazibagurire kuri make,cyane cyane ko zigenda zihenda,hari nk’ukeneye nke, aho kuzigura zimuhenze akabifashisha.’’

Abivuga ahereye ko hari n’abandi bafatwa hirya no hino aho bubaka, bibye umucanga, sima n’amatafari cyane cyane, byakozwe n’abashaka bike bakoresha nk’ahagize ikibazo mu rugo, cyangwa ahandi bubaka,banga kugura nyinshi.

Nk’ushaka gukora ahantu h’ingorofani 2 z’umucanga cyangwa z’amatafari, ashaka icyuma kimwe cya ferabeto cyangwa  ibilo 10 bya sima, akaba atagura byinshi ahabugenewe,ahubwo agatuma abajura nk’aba, bamwe bakarara biba nijoro,abandi kumanywa y’ihangu babashyira ,ntibanatinye inzu y’Imana.’’

Mugenzi we mu babafashe na we yagize ati: ” Agifatwa twamubajije impamvu atinyuka kwiba mu rusengero,atubwira ko we urusengero arufata nk’ahandi hose yakwiba, ko atatinya icyo yahabonye yatwara ngo ni uko ari ku rusengero,kuko uretse no hanze, n’imbere mu rusengero abonye icyo yahatwara atahatinyira kuba gusa ari urusengero.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe Ingabire Joyeux, yavuze ko uyu musore asanzwe azwiho ubujura, ko atari ubwa mbere afashwe,izindi nshuro yagiye ajyanwa mu kigo kimugorora( Transit center), akagaruka avuga ko yahindutse,hashira iminsi akongera gufatwa yibye, none bigeze n’aho yiba n’ibyuma byo kubaka urusengero.

Ati: “Twamufashe. Yafatiwe mu cyuho kumanywa y’ihangu yiba ibikoresho by’ubwubatsi ku rusengero rwa ADEPR Gihundwe,ashyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Kamembe, cyane cyane ko twari twaramugiriye inama kenshi ariko ingeso ikanga.’’

Yasabye urubyiruko kwirinda izi ngeso mbi z’ubujura, kugera  no kwiba ku rusengero, ko bibabaje cyane, avuga ko rukwiye gushaka imirimo  myiza rukora kuko muri uyu mujyi rutayiburamo,aho gushaka kubona ayo rutavunikiye, ruvuga ko ruzacungana no kwiba.

Umwe mu bapasiteri bakurikiranira hafi iby’iyi nyubako, yabwiye Imvaho Nshya ko  nyuma y’ingamba zafashwe zo  gucunga cyane ibi bikoresho, abagerageje kuza kubyiba bose bafatwa.

Agashima abazamu, abubaka n’abakirisito bahaca cyangwa bahahora,kuba batarangara ngo bibwe, kuko mu myaka yabanje akenshi  mu byagiye birudindiza,bitumye rumara imyaka myinshi rwubakwa ntirwuzure vuba, n’uburangare bw’abubatsi bamwe bwabaga burimo, bigatuma abasore nk’’aba babaca mu rihumye bakiba bimwe mu bikoresho.

Yakomeje avuga ko uretse n’urusengero hari n’abari basigaye baza kwiba imyenda y’abanyeshuri muri GS  Gihundwe,ariko nyuma y’ifatwa ry’ingamba zo kubahashya,ubigerageje afatirwa mu cyuho.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 21, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE