APR FC yanyagiye Musanze FC, isanga Gasogi United muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro ( Amafoto)

APR FC yanyagiye Musanze FC ibitego 4-0 mu mukino wo kwishyura, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 4-0 mu mikino yombi ya 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro.
Uyu mukino wo kwishyura wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare 2025, kuri Kigali Pele Stadium.
Umukino ubanza wabereye i Musanze amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa.
APR FC yatangiranye imbaraga maze ku munota wa 4 ifungura amazamu ku igitego cyatsinzwe na Mahamadou Lamine Bah ku mupira yaherejwe na Denis Omedi yinjira mu rubuga rw’amahina ahita aroba umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu umupira ujya mu rushundura.
Ku munota wa 16, Musanze FC yashoboraga kubona igitego cyo kwishyura ku mupira watewe na Bertrand Konfor ashatse gutungura Ishimwe Pierre ku ishoti atereye nko muri metero 28, umupira ushyirwa muri koruneri n’uyu munyezamu wa APR FC.
Ku munota wa 30, APR FC yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco ku mupira mwiza yahawe na Mamadou Sy yinjira mu rubuga rw’amahina yitonze, aroba umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu.
Ku munota wa 36, APR FC yashoboraga guhabwa Penaliti ku ikosa ryakorewe Hakim Kiwanuka wari wagushijwe mu rubuga rw’amahina rwa Musanze FC ariko umusifuzi Nizeyimana Is’haq avuga ko nta kosa ryabaye.
Igice cya mbere cyarangiye APR FC yatsinze Musanze FC ibitego 2-0.
Mu igice cya kabiri, Musanze FC yagarukanye imbaraga yiharira iminota itanu ibanza harimo n’uburyo bw’igitego ku mupira watakajwe n’abakinnyi ba APR FC mu kibuga hagati, Lethabo Mathaba awuha Sunday Inemesit wateye ishoti rijya hejuru y’izamu rya Ishimwe Pierre.
APR FC nayo yahise iwisubiza binyuze ku mupira watakajwe na Kamanzi Ashraf anyereye ufatwa na Lamine Bah, akinanye na Mamadou Sy ateye umupira ujya hanze nyamara yari asigaranye n’umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu.
Ku munota wa 57, APR FC yongeye guhusha igitego cyabazwe ku mupira Hakim Kiwanuk yateye, ukora ku munyezamu uragenda ukubita umutambiko uvamo.
Denis Omedi yongeye gusubizamo ishoti, umupira ujya ku ruhande.
Ku munota wa 58, Umutoza wa APR FC yakoze impinduka Denis Omedi na Niyigena Clement basimburwa na Mugisha Gilbert na Nshimiyimana Yunussu.
Musanze FC nayo yakoze impinduka Ashraf Kamanzi asimbuwe na Johnson Adeaga Adeshola.
Ku munota wa 63, APR FC yatsinze igitego cyatsinzwe na Ruboneka Bosco ku mupira ateye ari mu rubuga rw’amahina, umunyezamu Nsengiyumva Jean de Dieu agorwa no kuwufata, birangira yitsinze.
Ku munota wa 76, APR FC yatsinze igitego cya kane ku mupira Pitchou yazamukanye awucomekera Mamadou ateye umupira, ukurwamo n’umunyezamu usanga Mugisha Gilbert wananiwe kuwutsinda ugakurwamo na ba myugariro, usanga Niyomugabo wawuhinduye mu rubuga rw’amahina, Mamadou Sy atsinda n’umutwe.
Ku munota wa 89, APR FC yarushaga cyane Musanze FC yashoboraga kubona igitego cya gatanu ku mupira Niyomugabo Claude yahinduye mu rubuga rw’amahina, Mamadou Sy ashatse kuwutsinda n’umutwe ujya ku ruhande.
Umukino warangiye APR FC inyagiye Musanze FC ibitego 4-0, iyisezerera muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro.
Muri ¼ APR FC izahura na Gasogi United.
Uko andi makipe azahura muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro
Police FC vs AS Kigali
Rayon Sports vs Gorilla FC/City Boys
Amagaju FC vs Mukura VS.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi
APR FC
Ishimwe Pierre, Niyomugabo Claude (C), Byiringiro Gilbert, Niyigena Clément,
Aliou Souane, Duada Yussif, Ruboneka Bosco, Lamine Bah, Mamadou Sy, Hakim Kiwanuka na Denis Omedi
Musanze FC
Nsabimana Jean de Dieu, Dufitumufasha Pierre, Kwizera Tresor, Hakizimana Abdul Karim, Bakaki Shafiki, Nduwayo Valeur, Konfor Bertrand, Sunday Imenesit, Kamanzi Ashraf, Mchelenga Rachid na Lathabo Mathaba.


