Rayon Sport yabujijwe gukorera imyitozo mu Nzove kubera kudahuza na SKOL 

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 19, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Uruganda rwa SKOL rwafunze ikibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove kubera kudahuza na Rayon Sports ishinja kwica amasezerano.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare 2025, ni bwo SKOL yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ibumenyesha ko yabaye ifunze ikibuga cy’imyitozo, kubera ibyo itari kwemeranya n’ubuyobozi bw’iyi kipe ishinja kwica nkana amasezerano y’imikoranire.

Amakuru avuga ko uru ruganda rushinja Rayon Sports kugirana amasezerano n’undi mufatanyabikorwa mushya w’imikino y’amahirwe ibintu bitashimishije uru ruganda.

Ibi byagize ingaruka ku ikipe y’Abakobwa yagombaga gukora imyitozo mu gitondo, n’ikipe y’abagabo yitegura umukino w’Amagaju uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2025, kuri Stade Huye.

SKOL isanzwe ari umuterankunga mukuru wa Rayon Sports kuva mu 2014, aho amasezerano y’impande zombi yagiye avugururwa buri myaka itatu.

Aheruka ni mu 2022, aho impande zombi zasinye amasezerano mashya y’arenga miliyari 1 Frw, azarangira mu 2026.

Rayon Sports y’abagabo ntiyakoreye imyitozo mu nzove ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu
Rayon Sports y’abagore nayo ntiyakoreye imyitozo mu Nzove
  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 19, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE