Pakistan: Abitwaje intwaro barashe abantu barindwi babaziza aho bakomoka

Kuri uyu wa Gatatu tarikiya 19 Gashyantare, Guverinoma ya Pakistan yatangaje ko abantu bitwaje intwaro bishe barashe abagenzi barindwi bari mu modoka mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Pakistan nyuma yo kumvikana bababwira ko bakomoka mu kandi karere.
Abo bagizi ba nabi binjiye mu modoka basaba kureba indangamuntu z’abagenzi, abo byagaragaye ko ari abo muri Punjab babakuramo babashyira ku ruhande baricwa.
Ni mu gihe ejo hashize ku ya 18 Gashyantare abagabye igitero baturikije amapine y’imodoka zanyuraga muri Balochistan, hafi y’urugabano rw’intara ya Punjab, nk’uko byatangajwe na Saadat Hussain, umuyobozi muri ako karere.
Hussain yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko abo bagenzi bashyizweho iterabwoba baricwa.
Nta mutwe n’umwe urigamba iby’icyo gitero ariko inzego z’umutekano zimaze imyaka mirongo zirwanya urugomo n’amacakubiri ashingiye ku moko agaragara muri Balochistan ikungahaye ku mabuye y’agaciro.
Nubwo inzego z’umutekano zahageze gusa nta murwanyi n’umwe wigeze ufatwa.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize abantu 11 bari mu modoka bahitanywe n’igisasu cyabaturikanye gikomeretsa abandi batandatu.
Muri Kanama umwaka ushize nabwo abarwanyi bagabye ibitero byahitanye abantu benshi byibasiye Sitasiyo ya Polisi, ibikorwa remezo, ndetse n’abasivili, harimo icyagabwe ku muhanda cyahitanye abantu 23 nyuma y’uko abarwanyi basuzumye indangamuntu zabo bakabarasa