Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda rwasabye EACJ kwigira ku Nkiko Gacaca

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 19, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda, Mukantaganzwa Domitilla, yasabye abacamanza b’Urukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) n’abo mu bihugu by’Akarere kwigira ku butabera bw’Inkiko Gacaca na gahunda y’ubutabera bwunga. 

Inkiko Gacaca zagize uruhare rukomeye mu guca imanza  zikabakaba miliyoni ebyiri mu gihe cy’imyaka 10, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

Ni  uburyo Abanyarwanda bishatsemo ibisubizo byo gutanga ubutabera bwari kuzafata imyaka amagana mu nkiko zisanzwe, no komorana ibikomere byasizwe n’amateka yashibutse ku miyoborere mibi yaranze Igihugu. 

Gahunda y’ubutabera bwunga bifitanye isano, na yo ikomeje gufasha Abanyarwanda gukemura amakimbirane mu bwumvikane bidasabye kujya mu nkiko.

Madamu Mukantaganzwa yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Gashyantare 2025, ubwo yafungura Inama Ngarukamwaka ya 3 y’Abacamanza b’Urukiko rw’Umuryango rw’Afurika y’Iburasirazuba (EACJ).

Madamu Mukantangaza atangiza iyo nama, yagaragaje ko Inkiko Gacaca yayoboye ku rwego rw’Igihugu, zatanze ubutabera buhana kandi bwunga.

Yagize ati: “Mu biganiro byacu by’uyu munsi n’ejo, ndashaka kugaragaza igice cy’amategeko Igihugu cyanjye gishyigikiye, bwo gukemura ibibazo mu bwumvikane, (Alternative Dispute Resolution/ADR), kuko busa cyane n’imigenzo yacu gakondo yo gutanga ubutabera.”

Yakomeje agira ati: “Nk’uko benshi muri mwe mubizi, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urwego rw’ubutabera mu gihugu cyacu rwari rwarasenyutse burundu. Twari dufite abantu bake bize amategeko, nta bunganizi mu nkiko, nta bacamanza, nta bashinjacyaha, nta n’abagenzacyaha bahagije.

Kubera ko abakekwagaho uruhare muri Jenoside barengaga 120 000, twagombaga kugira ibisubizo bishya bishingiye ku muco wacu. Icyo gihe, Inkiko Gacaca zarashinzwe. Inkiko Gacaca zifitanye isano n’uburyo bwa none bwo kunga (ADR), zitandukanye n’uburyo busanzwe bw’amategeko asanzwe.”

Mukantaganzwa yagaragaje ko mu gihe cy’imyaka itari myinshi, Inkiko Gacaca zakemuye ibihumbi by’imanza hifashishijwe ubutabera bushingiye ku kunga abafitanye ibibazo ndetse kandi hatangwa ibihano ku babikwiye.

Yashimangiye ko Inkiko Gacaca zatanze umusanzu ukomeye mu komora ibikomere, kubabarirana, kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, binyuze mu gukangurira abaturage kugira uruhare mu gusana sosiyete yari yarasenyutse kandi yarokamwe n’amacakubiri.

Uwo muyobozi yumvikanishije ko abacamanza ba EACJ bakwiye kwimika uburyo bwo gukemura amakimbirane binyuze mu buhuza bw’abafitanye ibibazo.

Ati: “Ndashishikariza buri wese muri twe kugira uruhare mu kwemeza ko uburyo bwo kunga n’ubundi buryo bwo gukemura amakimbirane mu bwumvikane, bushyirwa ku isonga hagamijwe korohereza abantu kugera ku butabera.”.

Yakomeje agira ati: “ADR igomba kwemerwa nk’uburyo bw’ibanze kandi bwizewe mu gukemura amakimbirane no kutumvikana ku rwego rw’Igihugu, Akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane kubera inyungu ifite ugereranyije no kwitabaza inkiko.”

Mukantanganza yabwiye abakora mu nkiko ko bafite inshingano zikomeye zo gutanga ubutabera buboneye.

Ati: “Twese tuzi ko ubutabera ari inshingano rusange ndetse n’inkingi z’ubutabera bw’ibihugu byacu. Nk’inkiko z’igihugu ndetse n’inkiko z’Akarere, tugomba gukorana no gufatanya kugira ngo tugere kuri izi ntego ziri ku isonga mu guteza imbere iyubahirizwa ry’amategeko muri buri rwego rw’ubutabera, tugomba guhora twitwararika no kugira uruhare mu gutuma ubutabera bugera ku babukeneye.”

Mukantaganzwa yibukije abacamanza barwo ko bafite, inshingano iremereye  nk’abarinzi b’ubutabera. 

Ati: “Ubucamanza ni inkingi ya mwamba y’igihugu kigendera kuri demokarasi. Twebwe abacamanza, si twe gusa dusobanura amategeko, ahubwo turi n’inararibonye mu kuyarengera. Tugomba guhora dushishikajwe no gushyira imbere amahame y’ubutabera, uburinganire, no gukorera mu mucyo.”

Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) rufite inshingano zihariye ziruha ububasha bwihariye bwo gukemura ibibazo by’amategeko haba mu buryo bw’urubanza rusanzwe no mu buryo bw’ubuhuza. Ibi bifasha cyane mu gutanga ubutabera mu by’ubucuruzi no gukemura amakimbirane.

Iyi nama izamara iminsi ibiri irimo kubera i Kigali, yahuje abasaga 250, biganjemo abahagarariye imiryango y’Uturere tw’Afurika, Abaminisitiri bafite mu nshingano ubutabera, abacamanza n’abandi bafite inshingano mu nkiko zitandukanye.

Inama ya EACJ ibaye ku nshuro ya 3, iya mbere yabereye mu Burundi mu 2021, iya kabiri ibera mu Uganda mu 2022.

Gen. (Rtd( James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ubutwererane n’Akarere
Ntezilyayo Faustin wabaye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga kugeza mu mpera za 2024
Nirere Madeleine (uri hagati) ni Umuvunyi Mukuru
Madamu Mukantaganzwa Domitilla, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 19, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE