Kamonyi: Abahingaga urutoki nk’abahinga ibishyimbo bahinduye imyumvire

Abahinzi bo mu Karere ka Kamonyi by’umwihariko mu Murenge wa Musambira, bavuga ko kubera ubumenyi buke bahingaga urutoki nk’abahinga ibishyimbo cyane cyane igihe cyo kurwicira.
Mukamana Josephine umwe muri abo bahinzi avuga ko kubera ubumenyi buke ku buhinzi bw’uburutoki, yapfaga gutera insina atitaye ko ariyo akabikora nk’utera ibishyimbo gusa nyuma yo kwerekwa n’ubuyozi bw’Akarere uko bavugurura urutoki agiye guhindura uko yahingaga.
Ati: “Guhinga urutoki kwanjye nabikoraga nkutera ibishyimbo imwe nyitera hano indi hariya nta mwanya nshyiramo ndetse no kuzicira sinabikozwaga kuko numvaga ko kuba zimeze nk’ishyamba ari byo bimpa umusaruro gusa Ubuyobozi bw’Akarere kuba bwanyeretse uko ngomba kuvugurura urutoki ngiye kubikora mve kuri gakondo nanjye kuko nasanze nari mfite ubumenyi buke ku buhinzi bw’uburutoki”.
Mugenzi we witwa Nyandwi Abdallah uhinga urutoki avuga ko imyumvire y’uko gutera insina nyinshi yakoraga agiye kubihindura nyuma yo kwerekwa uko bavugurura urutoki.
Ati: “Rwose ntakubeshye mfite insina za Kajaganya zimeze nk’ibihuru, ariko numvaga kuba zimeze nk’ishyamba aribyo byatuma mbona umusaruro, none nyuma yo kunyereka uko bavugurura urutoki, ndetse nkaba narasuye nabamaze kuruvugurura nkabona umusaruro, nasanze imyumvire yanjye nta bumenyi bwarimo ku buryo ubu ngiye najye kwita ku nama nagiriwe n’abashinzwe ubuhinzi nkavugurura urutoki rwanjye”.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Kamonyi Mukiza Justin, avuga ko gahunda yo kwigisha abahinzi kuvugurura urutoki, biri mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka ku rutoki ndetse n’ubuso buhinzeho urutoki bukiyongera nkuko ariyo ntego y’Akarere.
Ati: “Kwigisha abahinzi kuvugurura urutoki ni gahunda dufite nk’Akarere ka Kamonyi, igamije kongera umusaruro ukomoka ku rutoki tukava ku kweza igitoki k’ibilo bitatu nibura tukagera ku gitoki kera ibilo 80, kandi tuzabishobora dufatanyije n’abajyanama b’ubuhinzi abafashamyumvire mu buhinzi ndetse n’abafatanyabikorwa b’akarere kacu”.
Uyu muyobozi w’ishami rishinzwe ubuhinzi mu Karere ka Kamonyi, avuga ko Abajyanama b’ubuhinzi 317, abafashamyumvire mu buhinzi bahuguwe ku gihingwa cy’urutoki 72, ku buryo Akarere kizeye ko ku bufatanye nabo, umuhigo w’uko mu myaka ibiri iri imbere, guhinga urutoki ruvuguruye buzagera ku buso bugera kuri hegitari ibihumbi 3000 buvuye ku buso bungana na hegitari 1000 kuri ubu bariho uzagerwaho.


