Rayon Sports yageze muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 18, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura, iyisezerera ku igiteranyo cy’ibitego 4-1 mu mikino yombi ya 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Uyu mukino wo kwishyura wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Gashyantare 2025, kuri Kigali Pele Stadium.

Umukino ubanza wahuje amakipe yombi, i Rubavu, wari warangiye Rayon Sports yatsinze ibitego 2-1.

Uburyo bwa mbere bwabonetse ku munota wa Gatanu ku mupira Adama Bagayog, yinjiriye ku ruhande rw’ibumoso, awuhinduye mu rubuga rw’amahina ashaka Fall Ngagne, ushyirwa muri koruneri n’ubwugarizi bwa Rutsiro FC.

Ku munota wa 27, Rutsiro FC yahushije uburyo bw’igitego bwabazwe ku mupira Nizeyimana Jean Claude yinjiranye mu rubuga rw’amahina asize abakinnyi b’inyuma ba Rayon Sports, agerageje kuroba umunyezamu Khadime Ndiaye, atera umupira hanze.

Rutsiro FC yari mu mukino yongeye kubona amahirwe imbere y’izamu ku munota wa 29 ku mupira waherekanyijwe na Nizeyimana Jean Claude, Mumbele na Jonas na Mumbele Jeremie, uyu wari inyuma yateye ishoti rijya hejuru gato y’izamu.

Ku munota wa 35, Kapiteni wa Rayon Sports yagize imvune asimburwa na Biramahire Abeddy

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ku munota wa 42 Rutsiro FC yashoboraga kubona penaliti ku ikosa abakinnyi ba Rayon Sports bakoze mu rubuga rw’amahina umusifuzi yerekana ko nta kosa ririmo.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa

Mu Igice cya kabiri, Rayon Sports yatangiranye impinduka Rukundo Abdul Rahman asimbura Adama Bagayogo.

Rutsiro FC ni yo yihariye iminota itanu ya mbere mu iki gice ndetse irema uburyo bubiri, ariko inanirwa gutera mu izamu.

Ku munota wa 60, Rayon Sports yafunguye amazamu ku ikosa ryahanwe na Omborenga Fitina, umupira ukora ku mutwe w’umukinnyi wa Rutsiro FC uruhukira mu izamu.

Nyuma yo gutsindwa igitego Rutsiro FC yagarukanye imbaraga itangira gusatira izamu rya Rayo Sports harimo uburyo bwa Mumbele Jonas wazamukanye umupira ibumoso, ahinduye umupira usanga Kabula Jean ateye ishoti rijya hejuru y’izamu.

Ku munota wa 68, Rayon Sports yakoze impinduka Fall Ngagne wari wavunitse asimburwa na Aziz Bassane.

Ku munota wa 82, Rayon Sports yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Aziz Bassane ku mupira yinjiranye mu rubuga rw’amahina anyuze ku ruhande rw’iburyo, aroba umunyezamu Matumele Arnold umupira ujya mu rushundura.

Ku munota wa 87, Rayon sports yashoboraga kubona igitego cya gatatu ku mupira Paul Jesus yahaye umupira Serumogo Ali, arongera arawumusaba, ateye ishoti rikomeye rinyura hejuru y’izamu rya Rutsiro FC.

Umukino warangiye Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-0, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 4-1 mu mikino yombi ya 1/8.

Indi mikino yabaye uyu munsi yarangiye

Gasogi United 1-1 AS Muhanga (3-1)
Mukura VS 1-0 Intare FC (2-0)
Bugesera FC 0-0 Amagaju FC (1-2)

Andi makipe yageze muri 1/4 arimo Amagaju FC, Gasogi United na Mukura VS.

Rayon Sports

Khadime Ndiaye, Omborenga Fitina, Hakim Bugingo, Nsabimana Aimable, Youssou Diagne.Souleymane Daffe, Muhire Kevin (c), Adama Bagayogo, Fall Ngagne, Ndayishimiye Richard na Iraguha Hadji

Rutsiro FC

Matumele Arnold, Kwizera Emilien, Kabura Jean, Shyaka Philbert, Mutijima Gilbert, Hitimana Jean Claude, Ndabitezimana Lazard, Mumbele Jeremie, Mumbele Jonas, Nizeyimana Jean Claude na Kwizera Eric.

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 18, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Piyo says:
Gashyantare 19, 2025 at 5:38 am

Rayon Sports Yafashe Rutsiro FC Iyikubita Nkumwana Wataye Inkweto Uko Umwana Wataye Inkweto Akubitwa Numubyeyiwe Murabizi Ninako Rayon Sports Yakubise Rutsiro FC Eregaburiya Ntamwana Wihagarika Kukabari Rutsiro FC Ibimenye .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE