‘Ururimi rw’Ikinyarwanda rwugarijwe ntiruteze kuzimira’

Uko Isi yihuta mu ikoranabuhanga himakazwa gukoresha indimi zitandukanye Abanyarwanda bagendera kuri uwo muvuduko bagaragaza ko basigaye bagorwa no gukoresha ururimi rw’Ikinyarwanda mu buryo buboneye kuko baruvanga n’izindi ndimi.
Hari abandi na bo bakoresha indimi z’amahanga mu rwego rwo kwiyemera no kugaragaza ko ari abasirimu basobanutse batazi Ikinyarwanda bagakoresha izo ndimi nk’iturufu ituma biyemera kuri bagenzi babo.
Inteko y’Umuco yatangaje ko nubwo ururimo rw’Ikinyarwanda rwugarijwe, ariko rudateze kuzimira kuko rwashinze imizi idashobora gupfa kurandurwa n’impinduka za hato na hato.
Mu bantu batanu batuye mu Mujyi wa Kigali b’Abanyarwanda bavukiye kandi bagakurira mu Rwanda baganiriye n’Imvaho Nshya nta numwe wavuze amagambo ijana atavanzemo indimi z’amahanga.
Mu biganiro bisanzwe byaganirwaga bose bavugaga Ikinyarwanda ariko bagashyiramo n’izindi ndimi ndetse basabwa kuvuga ibyo bavuze mu rurimi kavukire bakagaragaza ko batazi uburyo babivugamo ahubwo bakabisemura mu rundi rurimi rw’amahanga.
Umwe yagize ati: “Let me say ko nkitangira kwiga O’ Level numvaga uko byagenda kose nziga Medecine kuko nareba uko abaganga baba bameze nkumva ndabikunze.”
Asabwe kubikosora yagize ati: “ Nkitangira Tronc-commun natangiranye intego ko nziga ubuganga.”
Undi nawe yagize ati: “Abantu benshi basigaye bakoresha ‘social media’ kandi zabagize ‘addicted’ ku buryo umuntu atamara iminota ibiri atarebye kuri telefone.”
Asabwe kubikosora yasubije agira ati: “Abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga kandi zabagize ‘addicted’ ku buryo umuntu atamara iminota ibiri atarebye kuri telefone.”
Nubwo bamwe bagerageje gukosora amagambo y’indimi z’amahanga bakoresheje ariko abandi basigaye byabaniniye bavuga batazi uburyo babivugamo ahubwo babisobanura mu zindi ndimi.
Bavuga ko impamvu batavuga Ikinyarwanda neza biterwa n’uko kigoye kandi kidakoreshwa mu bo babana umunsi ku wundi ndetse no mu kazi, aho usanga kudakoresha indimi z’amahanga bigarara nk’ubujiji cyangwa kudasobanuka.
Ikinyarwanda mu biro bya Leta ntigikoreshwa
Si ikibazo cya bamwe gusa kuko n’abakora mu biro bya Leta n’abikorera usanga basabwa kudakoresha Ikinyarwanda haba mu nama bakora cyangwa muri raporo baha abakoresha babo.
Bamwe mu batashatse ko imyirondoro yabo itangazwa bakora muri za Minisiteri zitandukanye babwiye Imvaho Nshya ko batajya bakora raporo mu rurimi kavukire ahubwo usanga basabwa kuzikora mu ndimi z’amahanga.
Bagaragaza ko no mu gihe habaye inama iri bwitabirwe n’abumva Ikinyarwanda benshi ariko hakabonekamo abanyamahanga bake iyo nama ihita ihindurirwa ururimi igashyirwa mu ndimi abo banyamahanga bumva.
Umwe yagize ati: “ Nkanjye ahantu nkora ntabwo umukoresha wanjye namuha raporo iri mu Kinyarwanda ngo ayemere. Bisaba ko nyikora mu Cyongereza cyangwa Igifaransa kandi nta nubwo nibura aba agiye kuyigaragariza abanyamahanga. Niba Ikinyarwanda gikeye gutezwa imbere byahera ku mwana muto bikazamuka bikagera no tuzi kuko hari ibintu byinshi bikorwa mu zindi ndimi kandi atari ngombwa.”
Undi yagize ati: “ Tugeze mu gihe ababyeyi bumva batewe ishema no kuba abana babo batavuga Ikinyarwanda. Dufite ubwoba ko igihe kizagera kikazimira. Kandi natwe aho dukora ntacyo dukoresha, mu nama dukora n’abaturage iyo hajemo umunyamahanga niyo yaba ari umwe ihita ihindurirwa ururimi.”
Bavuga ko hatagize igikorwa ngo buri wese yumve ko ashishikajwe no gukoresha Ikinyarwanda ntikibe icya bamwe cyangwa abandi bakigira ko kitabareba bizagira ingaruka mu myaka iri imbere kuko hashobora kuzaba hakoreshwa ikitaboneye.
Uretse abakozi ba Leta n’abikorera no mu bikorwa rusange haracyari imbogamizi mu mikoreshereze yacyo haba ku byapa byo ku mihanda biyobora abagenzi, ibyapa byo kwa muganga, amatangazo asohoka ku mpapuro agenewe abaturage n’ibindi.
Ikinyarwanda mu Itangazamakuru kiricwa
Itangazamakuru naryo ritungwa agatoki nka kimwe mu byica ururimi rw’Ikinyarwanda kuko Abanyamakuru bari mu bagoreka ururimi, bakaruvanga n’indimi z’amahanga abandi bakarwica nkana binjizamo amagambo adasanzwe amenyerewe ,( Slang), kandi atumvwa na buri wese.
Ibiganiro byo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Gashyantare 2025, by’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Inteko y’Umuco, Itangazamakuru, Abanditsi b’ibitabo n’abandi bafatanyabikorwa ku mikoreshereze y’Ikinyarwanda mu itangazamakuru bagaragaje ko hari abanyamakuru nabo batazi urwo rurimi ari nayo ntandaro ituma rukoreshwa nabi.
Ubushakashatsi bwa RGB bwakozwe mu mwaka wa 2024, bugaragaza uko Itangazamakuru rihagaze,( Rwanda Media Barometer 2024) bwagaragaje ko 42.4% by’abanyamakuru babajijwe ari bo bonyine bishimiye uruhare rw’itangazamakuru mu guteza imbere imikoreshereze inoze y’Ikinyarwanda.
Bugaragaza kandi ko hakorwa amakosa menshi mu mivugire no mu myandikire y’Ikinyarwanda mu itangazamakuru nk’uko bikunze kugaragazwa n’abarikurikira.
Rushingabigwi Jean Bosco, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa by’itangazamakuru muri RGB avuga ko itangazamakuru ari intwaro ya bamwe mu bica Ikinyarwanda kandi bigira ingaruka ku mbaga nyamwinshi baba babwira.
Avuga ko abakora ibiganiro birimo; imyidagaduro, siporo, ibyigisha n’ibindi bitandukanye bavangavanga indimi, bagakoresha imvugo zizimije zidapfa kumvwa n’uwo ari we wese,( slang), ndetse bakinjizamo amagambo adasanzwe kandi adasobanutse.
Agaragaza ko iyo mikoreshereze mibi y’ururimi mu rwego rwo gushaka amaronko bituma bica umuco kandi bigira ingaruka ku babakurikira.
Yagize ati: “Ugiye kubaka inzu ya y’amagorofa atanu uzayibamo mu gihugu giteye gute? Niba ari cya gihugu kitagira ururimi gikoresha ngo ‘amaniga’ ubwo urumva uko kimeze. Ese niba ari cya gihugu umunyamakuru ahamagara umukobwa akamwishyura ngo aze abeshye ko yaryamanye n’abagabo ijana ubwo murumva umwana yabyaye nabona ibyo bintu bizaba biganisha he? Dushake amafaranga ariko tunasigasira ururimi n’umuco wacu”.
Habumuremyi Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) agaragaza ko hakenewe abahanga mu Kinyarwanda kugira ngo baganirize abanyamakuru.

Avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yatangiye kubona ururimi rupfa kuko havugwaga uruvangavange rw’ibintu bitazwi.
Yagize ati: “Kubona ururimi twavuga ko ari Ikinyarwanda byari bigoye rwari uruvangavange rw’ibintu tutazi aho bituruka rimwe na rimwe abantu bakanibwira ko Ikinyarwanda kigiye gucika kuko mu mitwe y’inkuru zagiye zitangazwa ibyo bintu nibyo byandikwaga. Ntabwo ari imbaraga z’umuntu umwe zakemura icyo kibazo ahubwo hakenewe abahanga mu by’Ikinyarwanda kugira ngo babaganirize.”
Agaragaza ko mu biganiro byatangwaga ku maradiyo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, hahuzwaga Ikinyarwanda n’Ikirundi biza no gukomeza nyuma abanyamakuru bakajya bakoresha amagambo y’Ikirundi nkana kandi ay’Ikinyarwanda ahari.
Bamwe mu banyamakuru bagaragaza ko kuba batazi Ikinyarwanda nta ruhare babigizemo kuko bipfira mu mashuri bizemo aho bavugaga Ikinyarwanda bagahanishwa kubambika ikigufa cyangwa isuka.
Bagasaba ko kugikoresha byaba ihame mu mashuri ya leta na Kiminuza ndetse no mu biro bitandukanye kigakoreshwa inyandiko zigenewe Abanyarwanda zikandikwa mu rurimi rwabo.
Mutamba Jesca, Umunyamakuru wa The New Times yagize ati: “Kuba abanyamakuru batazi Ikinyarwanda si ikosa ryabo kuko urebye n’amashuri twizemo kandi yo mu Rwanda ntacyo twize ahubwo baradukubitaga iyo twakivugaga.”
Umutesi Francine, Umunyamakuru wa RBA agaragaza kugira ngo Ikinyarwanda gikoreshwe neza mu itangazamakuru kigomba gukoreshwa no mu zindi nzego haba aho bashakira amakuru ariko kigatangirira mu mashuri.
Ati: “Aho dukura amakuru cyane nko mu nzego za Leta usanga bakoresha indimi z’amahanga kandi abo tubwira ari Abanyarwanda.N’iyo basabye ko nibura bakoresha izo ndimi ariko n’Ikinyarwanda kikazamo usanga batabyumva neza. Abanyamakuru muri kudusaba ibyo tutahawe kuko kukigishwa byagakwiye gutangirora mu mashuri hasi.”
Inteko y’Umuco ivuga iki ku kuzimira kw’Ikinyarwanda?
Nubwo bavuga ibyo ariko Inteko y’Umuco igaragaza ko Ikinyarwanda kidateze kuzimira cyangwa ngo gicike burundu kuko gifite imizi idapfa kuranduka, gifite abakireberera kandi hari n’ingamba zafashwe zirimo ko kugikoresha bizaba itegeko.
Intebe y’Inteko Robert Masozera agaragaza ko abafite impungenge ko Ikinyarwanda kizazimira bagomba kuzishira kuko hari ingamba zafashwe zo gukomeza kukibungabunga.
Ati: “Abavuga ngo ikinyarwanda kizacika mu by’ukuri izo mpungenge ntazo kuko iyo ururimi rufite inzego zirurinda kandi rurakomeye ntabwo ruzagera aho ruzimira.Minisiteri yacu irimo gukora amabwiriza nasohoka azagira ibyo akemura byanze bikunze gukoresha ikinyarwanda bizaba ihame byaba ngombwa bikaba amabwiriza n’itegeko.”
Avuga ko ahantu hambere kigomba gukoreshwa ari mu muryango, mu burezi aho ayo mabwiriza azashimangira imyigishirize yacyo iboneye, kigakoreshwa mu butabera n’ahandi, ndetse abanyamakuru bakigishwa kandi bagahabwa amahugurwa atandukanye.
