Gen Muganga yakiriye abasirikare 30 ba Nigeria basuye u Rwanda

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 18, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Muganga K. Mubarakh, yakiriye itsinda rigizwe n’abasirikare 30 baturutse mu Kigo cy’Ubushakashatsi cy’Ingabo za Nigeria (NARC), ryasuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF), kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Gashyantare 2025.

Ni itsinda riyobowe n’Umuyobozi Mukuru wa NARC, Maj Gen (Rtd) Garba Ayodeji Wahab.

Gen. Muganga Mubarakh abakira, yagarutse ku mubano ukomeye uri hagati y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo za Nigeria, by’umwihariko yitsa ku bufatanye bwazo mu kongerera ubushobozi abasirikare.

Yagize ati: “Ndashimira ubushake buhuriweho bw’Ingabo z’u Rwanda n’iza Nigeria, mu bufatanye bugamije kwimakaza amahoro n’umutekano, bwatumye izi ngabo z’ibihugu byombi zigira uruhare rugaragara mu butumwa bw’amahoro bwa Loni no mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba kuri uyu mugabane wacu.”

Umuyobozi ushinzwe Amasomo n’Amahugurwa ya Gisirikare muri RDF, Col Mutayomba David, yasobuniriye abo bashyitsi, urugendo rw’iterambere ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ndetse n’uko umutekano wifashe mu Karere.

Maj Gen (Rtd) Garba Ayodeji Wahab, Umuyobozi w’iryo tsinda ryasuye u Rwanda, yatangaje ko uruzinduko rwabo rugamije gusangira ubumenyi n’imikorere myiza, kuko n’Ingabo za Nigeria zagize uruhare rukomeye mu itarambere ry’igihugu cyabo.

Yagaragaje ko NARC itanga inyigisho zitandukanye, zirimo n’amasomo y’Imiyoborere ya Gisirikare ku basirikare bakuru, agamije gukemura imbogamizi za gisirikare n’iz’umutekano muri rusange.

Mu ruzinduko rw’iminsi itanu mu Rwanda, iryo tsinda, ku wa Mbere tariki ya 17 Gashyantare 2025, iryo tsinda ryasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ryunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanyuma basura n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, iherereye ku cyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Biteganyijwe kandi ko bazanasura Ibitaro Bikuru bya Gisirikare (RMRTH), biri i Kanombe mu Mujyi wa Kigali,  n’izindi nzego zitandukanye za Leta.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 18, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE