Hamuritswe Inkoranabuhanga ya telefone yigisha ururimi rw’Ikinyarwanda

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 18, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, (MINUBUMWE) ku bufatanye n’Inteko y’Umuco bamuritse inkoranabuhanga ya telefone, (Mobile App) yigisha ururimi rw’Ikinyarwanda yitwa ‘Tumenye Ikinyarwanda’.

Gukoresha ubwoi buryo umuntu azajya yifashisha mudasobwa ye cyangwa telefone ngendanwa (Smart Phone) akajya aho asanzwe ashakishiriza haba ‘Google Play’ cyangwa ubundi buryo asanzwe akoresha mu gushakisha akiga ururimi rw’Ikinyarwanda.

Iyo nkoranabuhanga ikozwe mu buryo  abayikoresha baziyungura ubumenyi mu Kinyarwanda haba mu migani migufi, inshoberamahanga, imigani y’imigenurano, ibisakuzo, amasano n’andi magambo y’ururimi rw’Ikinyarwanda.

Inteko y’Umuco yagaragaje ko iyo Nkoranabuhanga iri mu mujyo wo gutuma abantu bamenya gukoresha Ikinyarwanda kiboneye no guteza imbere ururimi kavukire hirindwa amakosa.

Intebe y’Inteko, Robert Masozera yagaragaje ko ibi biri mu mujyo wo guteza imbere ururimi kavukire mu rwego rwo gushaka ibisubizo by’ibibazo bikigaragaramo  hagamijwe kugiteza imbere.

Yagize ati: “Ikigamijwe ni ukugira abazashobora kuyikoresha bayikoreshe ariko icyo dusaba ni ukuyisangiza n’abandi ikagera hose. Icyo tugendereye ni ukunoza ururimi rwacu abantu bakihugura bakoresheje telefone zabo cyangwa mudasobwa bakiga na ya makosa ajya akorwa kubera kutamenya bakayakosora bakamenya neza ururimi kavukire kuko ruraduhuza.”

Inkoranabuhanga ya telefone yahawe izina rya ‘Tumenye Ikinyarwanda’ rishingiye ku bwenge bukorano buzwi mu rurimi rw’Icyongereza nka ‘React Native’, aho rishobora no gukoreshwa mu buryo bw’ikiganiro hagati yaryo n’urikoresha.

Uyikoresha ashobora kubaza ikibazo runaka nayo ikamusubiza cyangwa nayo ikamubaza ibibazo agasubiza, yabyica ikamuha ibisubizo nyabyo ndetse igatanga n’amanota.

Inteko y’Umuco igaragaza ko imuritswe mu gihe byagaragaye ko abantu benshi by’umwihariko urubyiruko bakoresha Ikinyarwanda mu buryo butanoze, ikaba ari inzira yo gutuma benshi bakimenya baba ari abari mu Rwanda no mu bindi bihugu.

Iyo nkoranabuhanga ifite ibice by’imyitozo 407 igabanyije mu ngeri esheshatu igamije gutuma buri wese anoza Ikinyarwanda.

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 18, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Mugisha Official says:
Gashyantare 19, 2025 at 1:28 pm

Irikoranabuhanga riziyigihe kuko urubyiruko rumaze kwangirika bikabije harinibyaribikwiye kongerwa kuri gahunda ya reta nko kwigisha amagambo yemewe natemewe cyane cyane ku basitari na ba di bakurikirwanabantu benshi kuri socil mdia

Mugisha Benoit says:
Nyakanga 25, 2025 at 8:25 pm

Nibyiza

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE