Argentina: Javier Milei arasabwa kwegura nyuma yo kwamamaza ifaranga bikabahombya

Perezida wa Argentina Javier Milei ari gusabirwa kwegura, nyuma yo kwamamaza ifaranga “Cryptocurrency” ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa X, bigateza igihombo ku bariguze.
Javier Milei arashinjwa kwamamaza amafaranga, igiciro cyayo kikazamuka mbere gato yo guhanuka.
Birashoboka, iyi ni “crypto-scam” Perezida wa Argentina yaba yarahohotewe (yinjiriwe) cyangwa se akaba ari nawe koko, abifitemo uruhare.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi barimo gutekereza ku manza zimweguza, kandi ubutabera bwa Arijantine bwihutiye gufata iyo dosiye, icyo kirego.
Ni uruhuri rw’ibibazo byibasiye Perezida wa Argentina ibirego byashyizwe ahagaragara n’umucamanza ugomba kumenya uruhare nyarwo rwa Javier Milei muri iki kibazo gisa n’uburiganya bukabije bw’amafaranga.
Byose byatangiye ku wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare 2025, bitewe n’ubutumwa bwasakaye ku mbuga nkoranyambaga bwa Perezida wa Argentina.
Ubwo butumwa bwamamazagaifaranga $ LIBRA, amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga, mu buryo bwihuta igiciro cyayo cyayo kizamuka gitunguranye, mbere yo kugwa gitunguranye.
Nk’uko inzobere mu bukungu zibitangaza, bishobora kuba uburiganya nyabwo bwatumaga abantu bake buzuza mu mufuka yabo amamiliyoni y’amadolari mu masaha make.