Musanze: Agahinda k’abatakigoheka kubera inganda ziconga amakoro zibajagaraza

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gashyantare 17, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Abaturiye uruganda rutunganya amapave ruyakuye mu makaro, mu Kagari ka Buramira, Umurenge wa Kimonyi, Akarere ka Musanze, babangamiwe n’uruganda rusya amabuye y’amakoro ruyakuramo amapave asaswa mu muhanda, kubera urusaku n’umwanda rubateza.

Aba baturage bavuga ko kuba ruri hagati y’ingo zabo bituma batabasha kuruhuka kuko urusaku rubajagaraza ndetse n’umukungugu uvamo ukaba ushobora kubatera indwara zifata imyanya y’ubuhumekero.

Bivuza koi zo nganda zikwiye gukurwa mu baturage zikajyanwa mu cyanya cyahariwe inganda, cyane ko kugeza ubu hakiri imyanya ihagije yo kubakamo inganda zitandukanye ahabugenewe.

Nyiramana Didacienne avuga ko bamaze imyaka igera kuri itatu bahanganye n’iki kibazo, ariko ngo nta muti urambye bahabwa uretse kubwirwa ko kizakemuka mu minsi iri imbere.

Yagize ati: “Uru ruganda rusakuza ku manywa na nijoro batangira gusya amabuye kuva sa kumi n’imwe. Ntabwo umuntu yaba agisinziye, ku manywa abana ntibasinzira cyangwa se ngo basubire mu masomo, kubera ukuntu imashini za hano ziba zifite urusaku rukarata. Rwose umutekano ni muke, ikindi ni uko amazi akoreshwa muri uruganda yanduza umugezi wa Mutobo.”

Nyirarwangano Collete we avuga ko ku manywa atirirwa mu rugo kubera ko uru ruganda rwatumye atacyumva neza, cyane ko ruri muri metero 20 uvuye ku nzu ye.

Yagize ati: “Izi mashini uko zigenda zisya ariya mabuye n’ukuntu zigira urusaku rukorogoshora mu mutwe, napfuye amatwi kuko n’aho ngiye hose mba numva urwo rusaku, nahisemo kujya ngera hano mu gihe cya samoya za nimugoroba. Usanga muri rusange rutubangamiye, kandi iki kibazo twakibwiye abayobozi, ikibazo ni uko tuhabona abakozi gusa ariko ntitubone nyirarwo.”

Yongeraho ko kubera ivumbi riba ritumuka mu gihe abakozi barimo guconga amabuye, bakunze kurwara indwara zifata imyanya y’ubuhumekero.

Yagize ati: “Mu guconga amabuye ivumbi riza ari ryinshi rikinjira mu nzu, usanga imyenda imanitse yuzuye ivumbi. Ikindi inkorora hano yabaye karande kubera nyine imikungugu, imyaka yacu nk’ibishyimbo usanga biba bibuditseho ivumbi, ni ikibazo kidukomereye.”

Marcelin Ndayambaje we avuga ko ibyo abaturage bavuga bidafite ishingiro kuko ari we umaze ukwezi akodesha urwo ruganda.

Yagize ati: “Twebwe twarakodesheje ntabwo mu gihe cy’imyaka 3 nari natangiye kuhakorera, ikindi ni uko atari twebwe dukorera mu ngo z’abaturage twenyine. Haracyari ikibazo cy’inganda nk’uru rwacu zikinyanyagiye mu ngo z’abaturage. Tubonye uburyo twajya mu cyanya cy’inganda ariko nanone tugiye kuganiriza abaturiye uruganda rwacu.”

Manizabayo Jean ushinzwe umutekano mu Mudugudu Ruhinga, Akagari ka Buramira, na we asanga uru ruganda rugira ingaruka ku baturage kuko hari abasigaye barwara umutwe udashira.

Yavuze kandi ko urusaku rw’urwo ruganda rutuma batabasha gucunga neza umutekano. Yagize ati: “Ubu ntabwo umuntu yatabaza kumanywa cyangwa se nimugoroba igihe uru ruganda rurimo gukora ngo ubashe kumva induru y’umuntu utabaza. Nka hano hakunze kuboneka insoresore zifunga kaci, iyo rero yenda umuturage ahuye na bo yatabaza, ariko hamaze kwamburwa abantu 2 ku manywa y’ihangu ntitwamenya ibyabaye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, avuga ko mu minsi ishize iki kibazo bakiganiriye na ba nyiringanda babamenyesha ko bakwiye kuzimura.

Yagize ati: “Iki kibazo twakiganiriyeho n’aba bose bafite inganda, ikibazo rero hari bamwe bakomeje gutsimbarara kuko bitwaza ko bakorera mu masambu yabo. Dukomeje kubasaba ko bajya gukorera mu cyanya cy’inganda kuko imyanya irahari, ubu rero tugiye gukurikirana turebe kandi ubuzima bw’umuturage ni bwo mbere na mbere ubuyobozi bwimirije imbere.”

Izi nganda ziconga amabuye mu Karere ka Musanze ziri mu ngo z’abaturage ziboneka mu Mirenge ya Muko, Nkotsi, Muhoza na Kimonyi.

Abaturage bavuga ko babangamiwe cyane n’izi nganda zibateza urusaku n’umwanda
Bavuga ko izo nganda zituma abenshi bahorana uburwayi bw’umutwe rimwe na rimwe bakarwara indwara zifata imyanya y’ubuhumekero
Gukata amakoro bitanga urusaku rwinshi cyane
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gashyantare 17, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE