U Rwanda rugiye kubaka inyubako izimukiramo Minisiteri n’ibigo bya Leta 45

Leta y’u Rwanda irateganya kubaka inzu izakorerwamo na Minisiteri n’ibigo byayo bitagira inzu zabyo bwite zo gukoreramo, bikazafasha Igihugu kuzigama amafaranga yabitangagaho buri mwaka.
Gukodesha izo nzu byatwaraga amafaranga y’u Rwanda agera muri miliyari 14 buri mwaka.
Iyo nyubako izaba iri ku buso bwa metero kare 100, izubakwa hagati y’icyicaro cy’Urwego rw’Umuvunyi n’ahari Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, ku Kimihururamu Karere ka Gasabo.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA) Alphonse Rukeburandekwe yasobanuye ko uwo mushinga nurangira hazimukiramo ibigo bigera muri 45.
Yagize ati: “Dukurikije ingengo y’imari igenda ku gukodeshereza ibyo bigo bigera muri 45, harimo ibigo bya Leta n’iby’abafatanyabikorwa. Tubona iyo ngengo dushobora kureba uburyo twayikoresha igihe kirekire tugakora umushinga watanga aho gukorera ari Umuvunyi ndetse b]ibindi bigo birimo NIDA na RRA n’ibindi bigo bitwara ingengo y’imari ndende zikorera muri Kigali aho zakorera.”
Olivier Kabera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo avuga ko bizafasha gukorera ahantu hanoze bikanafasha kunoza serivisi.
Yagize ati: “Dufite umnushinga wo gukora inzu yajyamo ibigo byinshi bya Leta harimo n’Umuvunyi kuva hariya Umuvunyi Mukuru uri kugeza ku nyubako ya Minisitiri w’Intebe. Ni umushinga turimo kwiga, ni inzu izaba ifite nka kilometero kare 100 cyane ko dufite ibigo bya Leta byinshi bya Leta dukodeshereza hanze. Hakabamo n’ibishobora kwiyongera. ubu turateganya Iyo nzu ntizatinda kubakwa ku buryo n’abandi bakwimukiramo.”
Yavuze ko hari ibigo bikorera ahantu hatanoze hatajyanye n’igihe.
Ati: “Yatanze ingero z’ahakorerwa n’ibigo birimo Ikigo cy’Umutungo Kamere w’Amazi (RWB), Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya (MYCT) n’Ikigo cy‘Igihugu Gishinzwe Ubutaka (NLA) bababaje kurusha abo mu Muvunyi, ntibagira urumuri nta mwuka, ni ahantu hatagera urumuri rw’izuba.”
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo igaragaza ko buri mwaka Leta yishyura amafaranga miliyari 14 yo gukodesha inyubako zikoreramo Minisiteri n’ibigo bidafite inyubako zabyo bwite zo gukoreramo.
Biteganyijwe ko iyo nyubako igiye kubakwa izarangira mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2028/2029 ikazubakishwa amafaranga yatangwaga ku bukode.
