51% by’abana bakoze imibonano mpuzabitsina ku myaka 12 kumanura

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC bwagaragaje ko abana bangana na 51% bakoze imibonano mpuzabitsina ku myaka 12 gusa harimo n’abayikoze bari munsi yayo.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gashyantare 2025, mu isesengura ry’Abadepite ku mushinga w’itegeko rishya ryerekeye serivisi z’ubuzima zihabwa abangavu, aho mu gihe byakwemezwa abangavu b’imyaka 15 bajya bahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro.
Uwo mushinga uramutse wemejwe imyaka yava kuri 18 ikamanuka ikajya kuri 15 aho uwo mwana yaba yemerewe guhabwa imiti yo kuboneza urubyaro n’izindi serivisi zijyanye na byo.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yasobanuye ko mu mpamvu abangavu baterwa inda harimo no kuba batabona serivisi zo kuboneza urubyaro.
Yavuze ko Guverinoma idashaka kugabanya imyaka y’ubukure ahubwo ari ukugabanya imyaka abangavu bahabwaho serivisi zo kuboneza urubyaro ikaba 15 mu rwego rwo kugabanya inda baterwa zitateguwe.
Yagize ati: “Imyaka yo kwemererwa guhabwa serivisi z’ubuvuzi yiswe imyaka y’ubukure cyangwa imyaka yo kwemererwa guhabwa serivisi z’ubuvuzi ntabwo turi gusaba guhindura ko imyaka y’ubukure iva kuri 18 ikajya kuri 15, ahubwo turasaba ko imyaka yo kwemererwa guhabwa serivisiu z’ubuvuzi iva kuri 18 ijya kuri 15.”

Yagaragaje ko hari serivisi nyinshi zisanzwe zitangwa kuri iyo myaka hari nk’izitangirwa muri porogaramu y’ubwandu bwa virusi itera SIDA ariko mu zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ari ho honyine hari hasigaye urujijo bikaba bishaka guhuzwa n’ibisanzweho.
Yagize ati: “Harimo izari zisanzwe zitangirwa kuri iyo myaka ingero zirahari; izo dutanga muri porogaramu za HIV, hari izo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS riteganya ariko iy’imyororokere ni yo yonyine yari yarabaye nk’aho itera urujijo dushaka guhuza n’izi ngizi.”
Dr Aline Uwimana, Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Ubuzima bw’umubyeyi n’umwana muri RBC, agaragaza ko kuba abangavu bose batemerewe guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro biri mu byongera umubare w’inda baterwa.
Avuga ko ashingiye ku bushakashatsi bwa 2023, bwerekanye ko 51% by’abana bafite imyaka 12 no munsi bakoze imibonano mpuzabitsina ari naho hazira ibibazo by’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’izindi ngaruka.
Ati: “Ni ho haza ibibazo bishamikiyeho bijyanye n’inda ziterwa abangavu n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, mu bigaragara hari ukutabona izo serivisi ku bari muri icyo kigero, gutanga imiti yo kuboneza urubyaro kuko ababyeyi bo barayihabwa ariko 70% by’abari hagati y’imyaka 15-19 ntibayihabwa.”

Agaragaza ko mu batwite bapimisha inda 2% muri bo baba bari munsi y’iyo myaka.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango MIGEPROF, iherutse kugaragaza ko mu 2024 abangavu 22 454 ari bo batewe inda.
Mu mwaka wa 2023 bari 22 055, mu mwaka wa 2022 bari 24 472, mu 2021 bari 23 111, mu gihe mu mwaka wa 2020 bari 19 701.
Minisitiri wa MIGEPROF, Uwimana Consolée yagaragaje ko iyo mibare iteye inkeke ariko nanone byamenyekanye kubera ubukangurambaga bwashyizwemo imbaraga kuko mbere umwana yasambanywaga abantu bakabigira ibanga.
Ati: “Uyu mubare uteye impungenge ariko bifitanye isano nini n’ubukangurambaga bwakozwe. Hari igihe gusambanya umwana byabaga ari ibintu bitavugwa, usambanyijwe bakamujyana kwa nyirasenge bakaba bamushyingira ku ngufu, ariko ubu hariho uburyo bwo kugaragaza umwana wasambanyijwe.”
Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu bwagaragaje ko abakobwa baterwa inda batarageza ku myaka y’ubukure 57,1% bazitewe n’abo basanzwe ari inshuti, 7% bakaziterwa n’abaturanyi babo mu gihe 2% bazitewe n’abo bafitanye isano.
Yanagaragaje ko mu Turere 10 twakorewemo ubushakashatsi dufite imibare iri hejuru y’abangavu batewe inda muri Gashyantare 2024, bwagaragaje ko abangavu 68% bafite imyaka iri munsi ya 18 batewe inda biturutse ku cyaha cyo gusambanya umwana abandi bafite imyaka y’ubukure bafatwa ku ngufu.
Iyi Komisiyo yavuze ko abangavu baterwa inda abenshi batagerwaho na serivisi z’ubutabera, ziteganywa n’amategeko arengera abakorewe ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, birimo no gusambanya abana.
Abangavu 55% ababateye inda banze kwemera mu buryo bwemewe n’amategeko abana babyaranye.

