Karongi: Baratabariza umupfakazi wasenyewe n’ibiza akananirwa gusana

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Gashyantare 14, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Abaturage bo mu Kagari ka Nyarugenge, Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, baratabariza umuturanyi wabo witwa Nigwize Joseline utuye mu Mudugudu wa Rukaragata wasenyewe n’ibiza byo mu mwaka wa 2023 akaba yarabuze ubushobozi bwo kwisanurira.

Aba baturage batewe impungenge n’uko inzu y’uwo mubyeyi w’abana batatu akaba ari n’umupfakazi, inzuabamo ishobora kumugwira kubera ko yashegeshwe n’ibiza inshuro zirenga ebyiri mu myaka ibiri itandukanye.

Nigwize na we avuga ko ubuzima abayemo butamworoheye kuko arara ahagaritse umutima ko iyo nzu yasataguritse ishobora kumugwira.

Uyu muturage avuga ko inzu ye yashegeshwe bwa mbere n’ibiza byabaye muri Gicurasi 2023, ubwo yasenyukaga n’igipangu cyayo kigasenyuka.

Icyo gihe ngo yakoze uko ashoboye agerageza kuyisana, ariko mu mwaka wakurikiyeho ngo ibindi biza byaraje biyisenya kurushaho, uyu munsi akaba asaba imbaraga za Leta kugira ngo abashe kubona aho gutura n’abana be hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yagize ati: “Inzu yanjye yaguye mu biza byo muri 2023 n’igipangu kigwa hepfo ureba. Nabibwiye Ubuyobozi sinafashwa ariko nsha inshuro ngerageza gusanura nyigumamo gutyo n’urubyaro rwanjye. Mu biza byakurikiyeho muri Gicurasi ya 2024, ubwo hari tariki 02, ni bwo noneho yasigaye gutya uyibona. Bintera ubwoba kuyigumamo kandi ndi umupfakazi, ndetse ntabwo ubushobozi bwanjye bwayisana.”

Yavuze ko ikibazo cye ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze bukizi, ariko akaba yibaza impamvu amaze umwaka atarafashwa bikamuyobera.

Ati: “Umuyobozi w’Akagari kacu naramubwiye ariko kugeza ubu umwaka urarangiye mbayeho mu bwoba. Bamfashije bansanurira, kuko njye sinifashije kuko mfite abana biga, ngaburira nishyurira ubwishingizi nambika n’ibindi kandi nanjye imbaraga zambanye nke.”

Abaturanyi ba Nigwize Joseline, bavuga ko na bwo batewe inkeke n’imibereho ye bakamusabira gufashwa nk’umuturage utishoboye unafite impungenge z’aho azakirira abana be bavuye ku ishuri.

Mujyambere François yagize ati: “Inzu imaze igihe isenywe n’ibiza ariko mu gihe cyashize mu kwezi kwa Gatanu k’uyu mwaka, imvura yarayisubiriye irasaduka. Twe rero turamusabira ubufasha bwo kuba bamusaburira kuko ubushobozi bwacu bwakoze kubiza bya mbere, ubu birarenze. Nk’abaturanyi be turamuhangayikiye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera Nkusi Medard, yabwiye Imvaho Nshya ko iki kibazo cy’uyu mubyeyi atari akizi, ashimangira ko nk’umuturage w’u Rwanda akwiriye gufashwa ibishoboka kugira ngo abe ahantu heza by’umwihariko mu gihe atishoboye.

Yagize ati: “Ikibazo cy’uwo mu byeyi ntabwo nari nkizi ariko turagikurikirana, tumufashe. Aramutse atari kubagomba kuzubakirwa harebwa n’ubundi buryo afashwamo akaba ahantu heza.”

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ivuga ko guhera ku biza byo muri Gicurasi 2023 byahitanye abasaga 130, hagiyeho gahunda yo gufasha abantu batishoboye basenyewe n’ibiza.

Inzu yarasadutse, umubyeyi afite impungenge ko izamugwira
  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Gashyantare 14, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE