Kigali: Abacuruza indabo basakiwe kubera icyashara cya St. Valentin

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 14, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Buri mwaka tariki ya 14 Gashyantare, ni umunsi wahariwe abakundana witiriwe Mutagatifu Valentin (Saint Valantin) wizihizwa mu buryo butandukanye ku Isi, abakunzi bagurirana indabo n’izindi mpano zitandukanye.

Kuri uyu wa Gatanu, mu Mujyi wa Kigali ni ibicika aho indabo ziganjemo iz’iroza zatanze icyashara gikomeye, aho ugera hose muri butiki cyangwa iguriro, indabo ziragurwa kurusha inyanya n’inyama.

Imvaho Nshya yasuye abakora ubucuruzi bw’indabo mu Mujyi wa Kigali aho yasanze basazwe n’akanyamuneza bitewe n’icyashara bakesha umunsi w’abakundanye ‘Saint Valantin’.

Abakora ubwo bucuruzi bagaragaza ko abakiriya bikubye inshuro zirenga icumi ugereranyije n’uko bajyaga naboneka mu minsi isanzwe.

Sinzayijyakure Boniface, ukora ubwo bucuruzi, yagize ati: “Uyu munsi kuko udasanzwe amafaranga yabonetse ugereranyije n’indi minsi kuko abakiriya bikubye inshuro zirenga icumi kandi hari igihe tujya tuza tugatahira aho tudacuruje.”

Avuga ko indabo zigira uruhare mu gutuma urukundo rusagamba zikaba zakunga abashwanye, agasaba ko abantu bagira umuco wo kuzitanga ntibibe ibyo ku munsi w’abakundanye gusa.

Kaneza Frank, ukora ubwo bucuruzi, yagize ati: “Uyu munsi ufite umwihariko w’abakiriya kuko babaye benshi ku buryo n’abatari kubasha kugera hano turi kuziha abamotari bakazibashyira.”

Gasana Emmy, umwe mu baguriye ururabo umukunzi we, na we yagize ati: “Ubu muguriye aka karabo ngo yishime, kandi nizera ko urukundo rwacu ruzakomeza kugeza dushaje.”

Ingabire Benitha, umwe mu baguriwe ururabo agaragaza ko nubwo abakundana bizigurirana cyane ku munsi w’abakundanye ariko ibyiza ari uko byahoraho kuko gukundana bitarangirana n’uwo munsi gusa.

Ati: “Urukundo ni urwa buri munsi, urukundo si urwo umunsi umwe gusa. Ibyaba byiza ni uko abantu bajya bahora bashimishanya niba ari indabo zikagurwa cyangwa haba hari n’ibindi bibashimisha bakabikora badategereje itariki runaka iba yarahariwe ibyo bintu.”

Icyakoze avuga ko ababizirikana bakabikora no ku munsi w’abakundanye baba bakoze igikorwa cyiza kuko bibanezeza bombi.

Saint Valentin ni umunsi uhurirana n’umunsi Kiliziya Gatolika izirikana ubuzima bwa Mutagatifu Valantin nubwo hari ibintu byinshi bitandukanye biwuvugwaho ndetse abantu bose si ko babyumvikanaho.

Abacuruzi baryohewe n’uburyo indabo zirmo kugurwa ku bwinshi
Abantu baragurira indabo abakunzi babo bakazihereza abamotari, bakaba ari bo bazigeza ku bakunzi babo
Uyu na we yaguriraga umukunzi we
  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 14, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE