Abanyarwanda baba muri Kenya basabwe gusigasira indangagaciro z’ubutwari

Abanyarwanda batuye muri Kenya bifatanyije n’inshuti z’u Rwanda mu kwizihiza Umunsi w’Intwari mu birori byabereye kuri Ambasade y’u Rwanda mu Murwa Mukuru Nairobi, basabwa kwimakaza indangagaciro z’ubutwari.
Ibyo birori byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 08 Gashyantare 2025, byari umwanya mwiza w’ababyitabiriye wo kumenya amahirwe no gusubiza amaso inyuma bakareba umurage n’indangagaciro barazwe n’Intwari z’u Rwanda no kureba uburyo byashyirwa mu bikorwa bya buri munsi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya Martin Ngoga, yasabye Abanyarwanda batuye muri Kenya kwimakaza indangagaciro z’Intwari bakora cyane, bafata ibyemezo bizima, barwanya akarengane, kandi bagashyira hamwe.
Yasobanuye ko kuba Intwari bitarangiranye n’ibihe byahise ahubwo bigomba gukomeza kuba inshingano ya buri Munyarwanda.

Yagize ati: “Gukora ibikorwa by’ubutwari ntibisaba gukora ibitangaza ahubwo bisobanuye gukora ibiciye mu mucyo mu bihe bikomeye, kurwanira ukuri, kurwanya akarengane, gushyira imbere inyungu rusange kurusha iz’umuntu ku giti cye, no gukunda Igihugu mu buryo bwuzuye.”
Ashingiye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda inkingi z’iterambere”, Ambasaderi Ngoga yagaragaje ko bisobanuye ko buri umwe afite uruhare mu iterambere ry’Igihugu haba mu buyobozi, ishoramari, uburezi n’ibindi bikorwa.
Yagaragaje ko Guverinoma y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yashyize imbere Ubumwe, gukunda Igihugu, gukora cyane no kwitanga, aboneraho gusaba abantu gukomeza uwo mujyo bimakaza iyo ndagagaciro y’ubutwari.
Ambasaderi Ngoga yavuze ko nubwo u Rwanda rwageze ku iterambere rikomeye mu myaka mirongo itatu ishize, abantu bose bakomeza gushyira hamwe mu kurwanya ibibazo biriho ndetse no gukomeza kubungabunga umurage w’Intwari.
Ati: “Ni inshingano ya buri wese, abato n’abakuru, guhangana n’ibibazo duhura nabyo, guhagarara ku kuri, no gukomeza kubaka igihugu cyacu birenze ibyo abandi bashobora kuba batwizeho.”
Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 31, mu Rwanda wizihijwe tariki ya 1 Gashyantare 2025, aho witabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jannete Kagame n’abandi bayozi mu nzego zitandukanye.
