Tom Close yasabye urubyiruko kutigira ba ntibindeba

Umuhanzi Tom Close yasabye urubyiruko kutigira ba ntibindeba, kuko bakwiye guharanira gusigasira ibyo ababyeyi babo bubatse.
Mu kugira inama urubyiruko y’uko rwakwitwara mu bihe byo kubungabuga isura y’Igihugu no guhangana n’abifuza kugiharabika, abasaba kutigira ba ntibindeba.
Yagize ati: “Abanyarwanda tugira umuco wo kureba ibintu tukabigaya ariko tukicecekera, ukabirebera ku ruhande ngo utagayirwa muri icyo kintu. Ababyeyi bacu ibyo bubaka ni twe bikorerwa nk’urubyiruko, niba hari umuntu ushaka gusenya ibyo bintu ukamuharira abakuru gusa, uba ukoze ibintu bibi, urubyiruko rero tureke kuba ntibindeba.”
Tom Close avuga ko ibyo akora atari ukwivanga muri Politiki, ahubwo ari ugutanga amakuru y’ukuri ku byo azi, kuko aramutse adafite Igihugu atabona aho akorera ubuhanzi.
Uyu muhanzi yanatangaje ko agorwa no kuzinduka, kubera ko aba yakoze amanywa yose akaryama atinze, ahanini bigaterwa n’uko adashobora kuryama igihe umubiri utaramwumvisha ko unaniwe, ku buryo nubwo akunda kuhagira abana, bikunda kumugora mu gitondo.
Yagize ati: “Kubakarabya mu gitondo byo rimwe na rimwe biragorana, kuko njye sinkunda kuzinduka, ariko nshobora kuryama ntinze ndi umuntu ushobora gukora amanywa kugeza nijoro, kugeza igihe numviye umubiri unsaba kuruhuka, abana bo muri weekend nabuhagira, ariko kuzinduka byarananiye mu minsi isanzwe ntibyakunda, kuko mbyuka niruka kandi mfite no gutegura ibyo ndi bwambare.”
Abajijwe impamvu akunda kwitegurira imyenda kandi afite n’abakabaye babimutegurira, Tom yavuze ko bimufasha kubikora uko abyifuza.
Ati: “Icya mbere kintera kwitegurira imyambaro, ni uko ari akazi bituma mbona icyo nkora ari nako nkanguka neza, icya kabiri mbikora uko mbishaka sintakaza umwanya nsubirishamo umuntu, kuko nabyikoreye gutera ipantalo n’ishati n’ibintu nkora buri gihe bitarenze iminota irindwi.”
Agaruka ku buryo yumva yakwitura Umukuru w’Igihugu wamugabiye hamwe n’abahanzi bagenzi be, Tom Close yavuze ko kumwitura bishoboka cyane, kubera ko basabwa kuba abaturage beza, no kuzagabira abandi, cyane ko kuri Perezida abaturage bose bameze nk’abana be.
Muyombo Thomas uzwi mu buhanzi ku izina rya Tom Close ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda.