Impamvu Tom Close yanenze isubikwa ry’igitaramo cya Tems i Kigali

Umuhanzi Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close, yatangaje ko icyamuteye gufata nk’agasuzuguro igikorwa cyakozwe na Tems cyo guhagarika igitaramo yari afite mu Rwanda ari uko uwo muhanzi wo muri Nigeria yabikoze nabi.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gashyantare 2025, ubwo yari mu kiganiro kuri Radio imwe mu zikorera mu gihugu, avuga ko atagaya abibasiye Tems kubera ko yabikoze nabi.
Yagize ati: “Icya mbere abantu babirakariyemo njye sinabarenganya kubera ko na we uburyo yabikozemo ni uburyo bubi budasanzwe, kandi bubi. Kuko yashoboraga kwandikira abo bakoranye amasezerano akababwira ati sinzaza wenda akababwira n’impamvu ze.”
Yakomeje agira ati: “Ariko iyo abishyize ku mbuga nkoranyambaga nka kuriya biba byabaye ibya twese, kandi hari ababibona bakavuga bati ubwo ari runaka w’icyamamare wagikoze ubwo ni cyo, ugasanga abenshi ari na ba bantu batabasha kugera ku makuru wenda bari bubashe guhura n’itangazamakuru rivuga ibinyomoza ibyo yavuze.”
Tom Close avuga ko azi neza ko hari abantu benshi bakoresha ibyamamare n’abandi bantu badafite amakuru mu bintu bihanganisha ibihugu bikanateza umwuka mubi mu bantu, kandi ko abo bantu babishoramo amafaranga menshi.
Ati: “Hari abantu benshi bashora amafaranga menshi mu bahanzi n’ibyamamare bitandukanye baba badafite amakuru, akaba yanagura umuntu rwose akamushora mu bikorwa nk’ibyo byo guhanganisha abantu, kandi abahanzi tuba dufite abadufasha baturuka hirya no hino, ugasanga mfite nka Producer uturuka muri Congo, bakaba bamubaza bati ariko mu Rwanda bazaguha angahe, akayakuba inshuro 10 kubera ko akeneye ijwi ry’uwo muhanzi, noneho abantu bakacyuririraho bakavuga bati muri cya gihugu sinyabagendwa dore na Tems ntazajyayo.”
Tom Close avuga ko igitekerezo cyo gukomeza igitaramo ku munsi nyirizina kandi muri BK Arena bitari uguhangana na Tems, ahubwo ari ukwereka uwifuje ko kuri iyo tariki Abanyarwanda bazaba bari mu gahinda k’uko Tems ataje ahubwo bazahabwe ibyishimo nk’uko byari biteganyijwe.
Uyu muhanzi uri mubari gukurikiranira hafi ibijyanye n’imyiteguro y’icyo gitaramo yatangaje ko gikomeje kandi abashinzwe imitegurire y’imigendekere yacyo myiza bageze kure ibiganiro cyane ko na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterembere ry’abahanzi yagaragaje ko ari kumwe na bo, ibyo Tom avuga ko ari zo mbaraga za mbere.
Tom Close yanatangaje ko nubwo ari we wafashe iya mbere yo kugaragaza ko abahanzi nyarwanda bakomeza gahunda y’icyo gitaramo, ariko atari wenyine, kuko hari abahanzi bagera kuri 20 bamaze gushyigikira icyo gikorwa.
Ni igitaramo byari biteganyijwe ko cyari kubera mur BK Arena ku wa 22 Werurwe 2025, bikaba biteganyijwe ko kizakomeza kigakorwa n’abahanzi b’Abanyarwanda umunsi n’aho kizaba bikaguma uko byari biteganyijwe.
