Djihad Bizimana watandukanye na Kryvbas Kryvyi Rih mu nzira zerekeza muri AL Ahli Tripoli

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 6, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Bizimana Djihad yatandukanye na Kryvbas Kryvyi Rih yo mu cyiciro cya mbere muri Ukraine.

Byatangajwe n’iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ku mugoroba wo Kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Gashyantare 2025.

Djihad w’imyaka 28 yari muri iyi kipe kuva muri Nyakanga 2023 aho yari yarasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Bizimana yashimiye iyi kipe ku bihe byiza bagiranye n’ibyishimo yamuhaye mu mwaka n’igice ayimazemo.

Amakuru agera ku Imvaho Nshya avuga ko Dizimana Djihad agiye kwerekeza muri AL Ahli Tripoli yo mu cyiciro cya mbere muri Libya isanzwe itozwa n’Umufaransa Dider Gomes Da Rosa babanye muri Rayon Sports.

Muri iyi kipe asanzemo Myugariro Manzi Thierry bakinana mu ikipe y’igihugu, ‘Amavubi’.

Bizimana asize Kryvbas Kryvyi Rih iri ku mwanya wa kane muri Shampiyona ya Ukraine n’amanota 31.

Bizimana Djihad yazamukiye muri Etincelles FC yakinnyemo kugeza mu 2014 mbere yo kujya muri Rayon Sports yamazemo umwaka umwe, ahita ajya muri APR FC yakiniye imyaka itatu mbere yo kujya i Burayi.

I Burayi Bizimana yakiniye amakipe yo mu Bubiligi arimo Waasland-Beveren yamazemo imyaka itatu mbere yo kwerekeza muri KMSK Deinze yamazemo imyaka ibiri na Kryvbas Kryvyi Rih yo mu cyiciro cya mbere muri Ukraine yari amazemo umwaka umwe n’igice.

Bizimana Djihad, yatandukanye na Kryvbas Kryvyi Rih yari amazemo umwaka n’igice
  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 6, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE