Isiraheli: Minisitiri w’Ingabo yasabye igisirikare gutegura kwimura Abanya-Palestine

Minisitiri w’Ingabo wa Isiraheli Katz Israel, yasabye ingabo z’Igihugu gutegura uburyo abaturage ba Palestine bashaka kwimuka bava muri Gaza berekeza mu bindi bihugu kubafasha kubikora, nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump, avuze ko ashaka kwimura abatuye muri Gaza bose akayivugurura.
Perezida Trump na Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu, ubwo bari mu kiganiro n’itangazamakuru ku 04 Gashyantare, Trump yavuze ko agiye kwimurira mu bindi bihugu miliyoni zirenga ebyiri z’Abanya-Palestine, agakora isuku muri Gaza akayirimbisha ikaba icyitegererezo.
Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko Minisitiri Katz yavuze ko abari batuye muri Gaza bafite uburenganzira bwo kwimukira ahandi ndetse ibihugu byamaganye intambara ya Hamas na Israel bigomba kubakira.
Marco Rubio, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, yasobanuye ko kwimura abo baturage bizaba ari iby’agateganyo mu gihe bari kuvugurura Gaza nubwo Perezida Trump we yavuze ko bazaba bimuwe burundu.
Abayobozi mu nzego zitandukanye muri Palestine n’ibihugu by’Abarabu, banenze bikomeye uwo mugambi Amerika ifatanyijemo na Isiraheli bavuga ko ari uguhonyora uburenganzira bwa muntu no kurenga ku mategeko mpuzamahanga.
Intambara ya Isiraheli na Palestine yatangiye ku wa 07 Ukwakira 2023, nyuma y’uko umutwe wa Hamas ugabye igitero kuri Israel ugafata abantu bagera kuri 251 bugwate barimo abana, abagore n’abasheshe akanguhe.
Isiraheli yahise yihimura kuri icyo gitero haduka intambara yari imaze umwaka urenga yaguyemo abarenga 47.550 abandi 111.600 barakomereka muri Gaza nkuko byatangajwe n’Inzego z’ubuzima muri Gaza.
