PAM-Rwanda ikomeje kwimakaza ubuyobozi buharanira impinduka nziza

Umuryango uharanira ubumwe, agaciro no kwigira kw’Afurika, Ishami ry’u Rwanda (PAM- Rwanda), watangije icyiciro cya gatatu cy’amasomo afatwa nk’intambwe ikomeye mu gutegura ubuyobozi buharanira impinduka ku mugabane w’Afurika.
Umuhango wo gutangiza ayo masomo wabaye mu mpera z’icyumweru gishize, uhuriza hamwe abayobozi n’abandi banyacyubahiro baganiriye ku cyerekezo cya PAM mu guhindura imikorere n’imyumvire, kwimakaza ingangagaciro, kwihesha agaciro, ubufatanye no kunga ubumwe mu baturage b’Afurika.
Umuyobozi Mukuru wa PAM-Rwanda Musoni Protais, yashimangiye umusanzu w’ingenzi Umuryango Pan African Movement ugira mu gutegura ahazaza huje uburumbuke, aho Abanyafurika buhagije kandi bunze ubumwe.
Yashimangiye nanone ko intego y’uwo Muryango irenga ibiganiro byo mu mashuri makuru na Kaminuza, ahubwo ukaba impuruza ikangurira abayobozi kuyobora Afurika mu murongo muzima.
Ati: “Turi mu gihe cy’amateka aho imiyaga y’impinduka ihuha ku butaka bwose bw’Afurika. Ahazaza h’umugabane wacu hari mu biganza byacu. Mu gihe turangamiye ahazaza, ni ingenzi ko tubanza kwibuka ahahise hacu, tugatekereza ku ndangagaciro zacu kandi tugaharanira kunga ubumwe mu ntego no mu cyerekezo.”
Musoni yakomeje ashimangira ko Afurika ikeneye ubuyobozi bw’umwuga kandi buharanira impinduka nzima.
Kuri we, ubuyobozi si imyanya ahubwo ni ubunyangamugayo, icyerekezo n’ubushobozi bwo gufasha abandi gutera imbere.
Yavuze ko Afurika ikeneye abayobozi bafite ubushobozi bwo guhangana n’ingorane zugarije umugabane n’ubwo kuwuyobora mu cyerekezo cy’ahazaza hatekanye kandi huje uburumbuke.
Ati: “Ahazaza hari mu guhuza imbaraga, kandi ni inshingano zacu kwimakaza ubuyobozi bwa kinyamwuga, buharanira iterambere kandi bushyira imbere gutanga ibyo abaturage bacu bakeneye.”
Ibiganiro byabaye mu cyumweru gishize kandi byarimo ibijyanye n’umusingi w’amateka n’imitekerereze ishingiye ku gukunda Afurika, imicungire y’amakimbirane ndetse n’urugendo rw’Afurika mu iterambere.
Ibyo biganiro ni ingirakamaro cyane mu rugendo rwa PAM-Rwanda mu kwimakaza agaciro k’uwo muryango n’indangagaciro nyafurika mu nzego z’imiyoborere n’ubuyobozi muri rusange.
Musoni Protais yagarutse no ku Nama ya Guverinoma Nyafurika izabera mu Rwanda tariki ya 15 Weruwe 2025, ikazaba urubuga ruhuriza hamwe Abanyafurika bo ku mugabane n’ababa muri Diaspora.
Iyo nama yitezweho kuba umwanya wo gutegura ahazaza h’Afurika yihagije kandi yunze ubumwe.
Icyiciro cya gatatu cy’amasomo y’ubuyobozi ni kimwe mu bice bitegura iyi nama kuko gitanga amahirwe y’amahugurwa n’ay’iterambere ku bayobozi b’abahazaza b’Afurika.
Musoni ati: “Ntiturimo gukusanya ibitekerezo gusa, ahubwo turi no kwimenyereza urugendo rw’ibikorwa n’imikoranire. Pan African Movement ihagarariye ubumwe, ubufatanye, n’icyizere cy’uko dufatanyije dushobora kugera ku bikomeye.”
Ibikorwa bibanziriza inama bizakomereza ku mahugurwa agenewe abayobozi ba PAM-Rwanda mu Turere, ateganyijwe kubera i kigali ku wa 7 Gashyantare 2025.
Ibi bikorwa byose bigamije kuzamura ubukangurambaga ku ntego z’uyu Muryango no guharanira imyiteguro iboneye y’iyo nama nyafurika iteganyijwe muri Werurwe.