Rusizi: Uwatewe inda n’interahamwe atazi muri Jenoside yaremewe iby’asaga 300 000Frw

Kampire Consolée w’imyaka 63, avuga ko yasekewe n’umunsi w’Intwari z’Iguhugu ubwo yatumwagaho n’umukobwa we n’abuzukuru be 2, kuwizihiza yahagera agatungurwa no kuremerwa ibifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 300.
Uwo muryango utuye mu Mudugudu wa Makambi, Akagari ka Karenge, Umurenge wa Rwimbogo, Akarere ka Rusizi,wahawe ibintu bitandukanye ni uwobirimo ibiribwa, imyambaro, ibikoresho by’isuku n’iby’ishuri by’abuzukuru be, by’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 326 000.
Umuyobozi wa GS Bugarama Cité Mbarushimana Hamimu, abanyeshuri n’abarezi bagenzi be, bari mu bakozwe ku mutima cyane n’imibereho y’uwo mubyeyi wahuye n’ibisharira muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yo gusoma inkuru y’Imvaho Nshya yavugaga iby’ubu buzima bwe, biyemeza gukusanya ubushobozi bakamuremera ku munsi w’Intwari z’Igihugu.
Ishuri ryifatanyije n’Umurenge wa Bugarama na Mufti w’abayisilamu mu Rwanda, n’abandi bayobozi, banasanze ari byiza kuremera uriya mubyeyi n’umuryango we, icyo gikorwa kirakorwa.
Ati: “Abanyeshuri, abarezi natwe nk’ubuyobozi bw’ishuri, tumaze gusoma inkuru y’Imvaho Nshya, twakusanyije ubushobozi tumubonera ibiribwa, imyambaro, ibikoresho by’ishuri by’abana, amafaranga yo kugaburira abana ku ishuri, ibi bihembwe 2, mituweli n’ibikoresho by’isuku, byose hamwe by’agaciro k’amafaranga 326 000, kugira ngo yongere yumve icyanga cy’ubuzima kuko bigaragara ko yasaga n’uwabuzinutswe.’’
Mbarushimana Hamimu avuga ko ibyo aba banyeshuri n’abarezi babo bakoreye uyu mubyeyi n’umuryango we bihuye n’ibikorwa by’ubutwari kuko biri muri gahunda yo gutoza abakiri bato ubutwari bwo gutabara abababaye, nk’uko n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi n’uwari uzirangaje imbere, Perezida Paul Kagame, batabaye Abatutsi abicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakabashakira ubuzima.
Mu marangamutima menshi, Kampire agaragaza ko ibyo yakorewe bisa n’ibyamurenze, ari iby’ubutwari. akurikije uko abayeho.
Ati: “Ni ukuri natunguwe n’aba bana n’abarezi babo baturemeye bidasanzwe. Bampaye ibilo 80 by’ibishyimbo, 100 by’ibigori, 50 by’umuceri, ibitenge 6 kimwe kigura amafaranga 20 000, amavuta yo guteka, agakarito k’amasabune, mituweli yacu twese mu rugo, ibikoresho by’ishuri by’abana, banabemerera imyambaro y’ishuri n’ibindi.”
Yongeyeho ati: “Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi MU 1994 yahagarikwa ni bwo bwa mbere nsetse kuko ubundi gusekana inzara n’agahinda kenshi nagendanaga byananiraga, kuko nabaga numva ko uwo turi kumwe wese ansomamo umubabaro, ariko ubu mbonye icyo nzajya nambara ngiye mu bandi, nanjye numve ko koko narokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yavuze ko ikigisigaye ari inzu yabwiwe ko ubuyobozi bugiye kwihutira kuyimubonera kuko zihari.
Mufti w’abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Sindayigaya Moussa, akimara kubona ibyishimo by’uyu mubyeyi akanumva iby’abo bana, abarezi babo n’ubuyobozi bw’ishuri bwakoze, yumvise ari igikorwa cy’ubutwari na we avuga ko Umuryango w’abayisilamu mu Rwanda utangiye mituweli abatishoboye 100 bo muri uwo Murenge.
Yagaragaje ko gufasha abatishoboye bihura cyane n’ubutwari kuko intwari itirebaho yonyine, ko ikindi mu butwari hagaragaramo kwitangira abandi, kwigomwa, kugira neza no gukunda igihugu, byose bikaba indangagaciro ziranga intwari.
Ati: “Ariko noneho ibirenze ibyo, idini yacu ya Isilamu idushishikariza kwegera abafite ibibazo byihariye tukabafasha, gufasha abakene n’ibindi bikorwa by’urukundo n’ineza, ni bimwe mu biranga idini ya Isilamu.”
Uretse uwo mubyeyi waremewe, Umurenge wa Bugarama muri rusange waremeye abatishoboye 143, ibirimo ibiribwa, imyambaro, mituweli n’ibikoresho by’ishuri by’abana, byose hamwe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 1 235 950, yishatswemo n’abaturage, bijyanye n’umunsi w’I ntwari z’Igihugu.
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Bugarama, Nyiransabimana Daphrose, yashimiye abitanze bose, bafasha abatishoboye avuga ko na bwo ari ubutwari asaba ko buzakomeza kubaranga ibihe byose, bakaburaga abazabakomokaho.



UZAYISENGA Marie Chantal says:
Gashyantare 3, 2025 at 8:16 pmIyi gahunda yo gufasha abahuye nihohoterwa ige ikorwa nahandi hose kuko ni ingirakamaro kuyikorewe kdi bimugarurira ikizere cyejo hazaza