Gakenke: Bagowe n’ingendo bakora bajya gushaka ubakura amenyo

Abarwayi bagana Ikigo Nderabuzima cya Rutake giherereye mu Murenge wa Janja, Akarere ka Gakenke, barasaba kwegereza serivisi zo gukura amenyo kuko babangamiwe n’urugendo rw’amasaha ane bakora bajya kuyikuza ku Bitaro Bikuru bya Nemba cyangwa ibya Gatonde.
Aba baturage bavuga ko akenshi bamwe bagorwa no kujya gushaka izo serivisi bahitamo kwivuza mu buryo bwa magendu.
Bavuga ko abatinyuka kujya gushaka izo serivisi kuri ibyo bitaro bikuru bibasaba kuzinduka mu gicuku kugira ngo nibura batahe kare ariko bikanga bukabiriraho bataragera mu ngo zabo.
Nyirankunzimana Varelie, agaragaza ko hari abakijya kwikuza amenyo muri magendu kubera gutinya urugendo rurerure bakora bajya ku bitaro.
Ati: “Hari umuntu ureba amasaha menshi agiye kumara agenda kandi yirwariye bigatuma ahitamo kujya kuyikuza muri magendu.”
Gasore Evariste, avuga ko bitewe n’imihanda mibi bacamo bava kwa muganga bwabiriyeho bashobora kugirira ibibazo mu nzira, agasaba ko bakwegerezwa serivisi zo gukura amenyo ku kigo nderabuzima.
Ati: “Ndasaba ko batuzanira abaganga bakura amenyo kuko tujya ku bitaro bikuru by’i Nemba cyangwa Gatonde tugakora urugendo rw’amasaha ane, kuburyo iyo bukwiriyeho ugira ubwoba ko wahura n’abagizi ba nabi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gakenke Nankunda Jolly, yabwiye Imvaho Nshya ko muri serivisi Ikigo Nderabuzima cya Rutake giteganya gutanga no gukura amenyo birimo ariko bisaba ko babanza kubona abaganga.
Ati: “Serivisi z’amenyo ntabwo navuga ngo zagiyemo ariko mu nyubako byarateganyijwe. Bisaba ko tubanza tukabona abaganga bashobora gukora iyo serivisi, duca muri Minisiteri y’Ubuzima tukandika tubagaragariza ibikorwa remezo dufite na serivisi twifuza ko zihajya.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, avuga ko imbogamizi zikigaragara ku Kigo Nderabuzima cya Rutake bagiye kuzivugana na Minisiteri y’Ubuzima bigashakirwa umuti nubwo hakiri icyuho cy’ubuke bw’abaganga.
Ati: “Kuva hari imbogamizi zikirimo turaza kubivugana na Minisiteri y’Ubuzima nk’urwego rubishinzwe kugira ngo barebe icyo badufasha kuko haracyari impungenge z’abakozi badahagije ariko hari gahunda yo gukuba kane ibikoresho n’umubare w’abaganga, twizeye ko bizafasha kugira ngo abakozi babe bahagije kandi nibaboneka n’ikigo nderabuzima ntikizasigara.”
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko igifite icyuho cy’abaganga n’ibikoresho ariko hari intego yo gukuba kane yitezweho gukuraho izo nzitizi.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko umuganga umwe yita ku barwayi 1000 ariko intego ari uko abaganga batanu ari bo bazajya basaranganya abo barwayi.