Volleyball: Kepler VC na Police WVC zegukanye igikombe cy’Intwari (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 2, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Ikipe ya Kepler VC mu bagabo na Police WVC mu bagore zegukanye irushanwa ryo kwizihiza Intwari z’Igihugu mu mukino wa Volleyball ryasojwe ku cyumweru tariki ya 2 Gashyantare 2025 muri Petit Stade i Remera.

Iri rushanwa ryari rimaze iminsi ibiri rikinwa ryateguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB) n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO).

Insanganyamatsiko yo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 31 uyu mwaka wabaye tariki ya 1 Gashyantare igira iti “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.

Amakipe 16 ni yo yitabiriye iri rushanwa arimo umunani mu bagabo n’andi umunani mu bagore.

Umukino wa nyuma mu bagabo wahuje REG VC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Police amaseti 3-0 na Kepler VC yatsinze APR VC amaseti 3-2.

Mu bagore umukino wa nyuma wahuje APR WVC yageze ku mukino wa nyuma yatsinze Rwanda Revenue Authority amaseti 3-0 na Police WVC yasezereye Kepler WVC amaseti 3-1.

Mu bagore, Police WVC yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda APR WVC bigoranye amaseti 3-2 (16-25, 25-19, 23-25, 26-24, 15-10).

Mu wundi mukino, ikipe ya Kepler yaje gutwara igikombe cya gatatu nyuma yo gushingwa mu 2023 itsinze REG VC amaseti 3-1 (25-18, 20-25, 25-20, 25-18).

Mu mikino yo guhatanira umwanya wa gatatu, ikipe ya Police mu bagabo yatsinze APR VC biyoroheye amaseti 3-0, byatumye iyi ya nyuma iva mu irushanwa nta seti n’imwe itsinze, mu gihe Kepler WVC mu bagore yatsinze Rwanda Revenue Authority amaseti 3-1.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPORTS, Uwayezu Francis Regis ashyikiriza Kapiteni wa Kepler igikombe
Umukino wa REG na Kepler wari uryoheye ijisho ku bari muri Petit Stade
Police WVC yongeye gutsinda APR WVC biyoroheye yegukana igikombe cy’Intwari ku nshuro ya mbere
Police WVC ni yo yegukanye igikombe cy’Intwari mu bagore itsinze APR WVC
  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 2, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE