Rusizi: Urubyiruko rwiyemeje ubutwari rwirinda abanzi bava i Burundi na RDC

Nyuma y’impanuro z’abayobozi ku butwari, urubyiruko rwo mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi, rwiyemeje kugera ikirenge mu cy’intwari z’Igihugu rwirinda amakosa yose yarukururira mu bugwari.
Muri ayo makosa harimo gutanga icyuho cy’abahirahira bahungabanya umutekano nk’abaturiye ibice bikora ku mipaka y’ibihugu by’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Muri ibi bihugu, ni kenshi byagiye bitangazwa ko haba inzira y’imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’u Rwanda nka FLN n’indi yateye ivuye i Burundi na FDLR ikomeje gukorana na Leta ya RDC.
Nyuma y’ikiganiro bahawe na Maj. Déo Nduwumwe uyobora ingabo mu Murenge wa Bugarama ku Munsi w’Intwari z’Igihugu, urwo rubyiruko rwiyemeje kugera ikirenge mu cy’abemeye gutanga ubuzima bwabo ngo u Rwanda rutekane.
Maj Deo Nduwumwe yavuze ko ubutwari butizana ahubwo buharanirwa, ku buryo hari n’abemeye kwitanga kugira ngo u Rwanda rube rugeze aho ruri uyu munsi.
Ati: “Ubutwari ntibwizana buraharanirwa. Ni ugukunda icyiza ukanga ikibi, ugaharanira ko Igihugu cyawe kigira agaciro. Mukomeze ubutwari mushyira hamwe, mwirinda ubugwari ubwo ari bwo bwose.”
Yavuze aho ni ho yahereye asaba abatuye i Bugarama ku mupaka w’u Burundi na RDC, guharanira kwicungira umutekano birinda icyahuwungabanya cyose.
Yasabye urubyiruko by’umwihariko kuva mu ngeso mbi z’ibiyobyabwenge n’ibindi bihabanye n’ubutwari, rugaharanira kubaka umuryango nyarwanda utajegajega.
Irambona Ismael w’imyaka 23 utuye muri uyu Murenge wa Bugarama akaba mu rubyiruko rw’abakorerabushake, avuga ko aharanira ubutwari akoresha ubumenyi Igihugu cyamuhaye yiteza imbere agafasha n’abandi.
Ati: “Niyemeje gukora byose nshyizeho umwete, ngahanga udushya twampa kubera abandi icyitegererezo cyiza, ngakora cyane kugira ngo ngere ikirenge mu cy’intwari zaharaniye Igihugu cyiza dufite ubu.”
Nsabimana Patrick na we ubarizwa mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu Murenge wa Bugarama, avuga ko ikiganiro ku butwari bw’abanyarwanda yumvise cyamuhinduye cyane mu ntekerezo.
Ati: “Ntiwaba intwari udatekereza neza. Twahawe ikiganiro ku ntwari z’igihugu kiranyubaka cyane, numva ko ubutwari uticara ngo bukwizanire uhaguruka ukabuharanira kugira ngo ubugereho. ZIriya ntwari zavutse nkatwe, ziturusha uko gutinyuka kwamagana ikibi zigaharanira icyiza ari byo ngiye gukora nkanabikangurira bagenzi banjye.”
Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Murenge wa Bugarama Nduwimana Francine, avuga ko barenga 5000 barwarangije ayisumbuye na kaminuza, uretse umusanzu wabo mu gucunga umutekank bakaba batanga umusanzu mu kubaka u Rwanda.
Ati: “Twubakiye umusaza utishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi inzu ayirimo. Twubakiye n’abandi benshi, twarihiye Mituweli abantu 100, n’ibindi dukesha ubumwe, ubudaheranwa bwacu no gukorera hamwe nk’urubyiruko rwamaze gusobanukirwa neza ko turi imbaraga z’Igihugu zubaka.”
Avuga ko ibiganiro bahabwa ku butwari bibubaka cyane bikanabaha icyizere cy’ejo hazaza.
Mufti w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya Moussa, urubyiruko kwibuka ko abagaragaje ubutwari bwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, bakabigiraho kuko na bo bari ingabo z’urubyiruko.
Ati: “Harimo inyigisho n’ubutumwa bubwira urubyiruko kurangwa n’ubutwari n’indangagaciro zo gukunda Igihugu, ubumwe n’ubwitange kuko ubutwari atari ukujya ku rugamba gusa. Ibyo umuntu yaba arimo byose abikora neza akabinoza, aharanira kwiteza imbere ku giti cye anateza imbere abandi, aba akora iby’ubutwari.”
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Bugarama Nyiransabimana Francine, yasabye urubyiruko kwirinda umugayo wose warugaragaza nk’ibigwari.








