Kamembe: Baremeye uwamugariye ku rugamba inka  y’agaciro ka 700 000 Frw

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 1, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Abanyamuryango b’Umuryango FPR- Inkotanyi mu Murenge wa Kamembe, mu Karere ka Rusizi baremeye Munyaneza Samson wamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, inka y’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda700 000, akaba yari amaze umwaka adatekereza amata kuko iyo yari afite yari yarapfuye, igicaniro cyarazimye.

Ni igikorwa cyakozwe kuri uyu wa 1 Gashyantare , umunsi w’Intwari z’Igihugu, kikaba cyashimishije cyane Munyaneza Samson n’umuryango we, umugore n’abana 2, avuga ko kimwongerera imbaraga, bituma  yumva nubwo yamugariye ku rugamba, amaraso ye ataramenekeye ubusa, akanashimira aba banyamuryango babizirikana.

Aganira naImvaho Nshya, Munyaneza wagiye ku rugamba rwo kubohora igihugu afite imyaka 18 gusa, yavuze  ko amaze kubona imibereho mibi yari iri mu gihugu icyo gihe anahereye iwabo mu cyahoze ari Cyangugu, ukuntu abana baburaga amashuri kubera ubwako bwabo, n’abagiye  kwiga  bagahora bahagurutswa mu moko igihe cy’amasomo kigashirira aho, akarengane kuzuye igihugu, abona atakwicara ahitamo kujya gufasha abandi kukibohora.

Ati: “Nubwo nasize umuryango wanjye utotezwa ngo wohereje umwana mu Nkotanyi, nagera ku rugamba nkaraswa mu mutwe bigatuma amaso yombi yangirika nkaba ntabona, nishimira ko amaraso yanjye atamenekeye ubusa, ibyo narwaniraga byagezweho. Turi mu gihugu twese twishimira kubamo, gitekanye, ni icyo nashakaga.

Munyaneza Samson yishimira ko amaraso ye atamenekeye ubusa

Yakomeje agira ati: “Ikindi kinshimisha cyane ni uburyo  abaturage, cyane cyane nk’aba banyamuryango ba FPR- Inkotanyi mu Murenge wa Kamembe babizirikana. Nk’ubu nari maze umwaka wose igicaniro gisinziriye kuko inka nari mfite nagize ibyago irapfa. Baragikanguye,bampaye inka imeze neza rwose, impa icyizere cyo kongera guha umuryango wanjye amata vuba. Ubwo se aho ntanezerwa ni he ku munsi nk’uyu?”

Yasabye abakiri bato guhanira ubutwari kuko nta ntwari yicuza, hicuza ikigwari.  Bakazibukira ibiyobyabwenge, kwiyandarika n’ibindi bibi kuko bitagendana n’ubutwari.

Yaboneyeho gushimira cyane Chairman wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, Paul Kagame, wabayoboye neza ku rugamba igihugu kikabohorwa, agatuma ibyiza byacyo bigera kuri buri wese, inka nk’iyi ikamugeraho, bikozwe n’abanyamuryango ba PFR- Inkotanyi.

Bayavuge Claudine,umwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kamembe, yavuze ko nk’abagore bazirikana cyane ubutwari bw’ingabo zitanze zikabohora Igihugu,n’abandi bose babaye intwari, akishimira cyane ko n’abagore barimo.

Ati: “Nubwo twaremeye umugabo, n’abagore mu ntwari barimo, byerekana ko n’abagore uyu munsi udushimisha cyane, cyane cyane ko ububabare bwari mu gihugu mbere yo kubohorwa umugore yabwumvaga cyane.

Ni yo mpamvu iyo bavuze gukusanya ubushobozi ngo turemere uwamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu abagore tubyumva vuba cyane, n’aha  tutahatanzwe.’’

Chairman  w’Umuryango FPR- Inkotanyi mu Murenge wa Kamembe, Kayigire Vincent, yavuze ko igikorwa nk’iki kibaye  ngarukamwaka, aboneraho gushimira abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kamembe bakusanyije ubushobozi bagakora igikorwa nk’iki na cyo cy’ubutwari.

Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Kamembe Kayigire Vincent avuga ko iki gikorwa kizaba ngarukamwaka

Ati’’ Intwari zacu ntacyo twazinganya,ari izikiriho n’izitakiriho. Uyu Munyaneza Samson urugamba yamugariyeho rwari urwo kugira ngo tubeho dutekanye, ubyarire umwana mu gihugu wizeye ko azabaho neza nta burenganzira na bumwe avukijwe.’’

Yongeyeho ati: “Ibikorwa remezo ari byose kandi bibungabungwa, n’ibindi kandi ni byo turimo ubu. Twaba rero turi indashima, tutagize umwanya nk’uyu wo kuza kwishimana n’umuntu nk’uyu tugifite wamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, kuko yagize ubutwari bukomeye cyane.’’

Yavuze ko igikorwa cyo gushimira nibura umwe wamugariye ku rugamba ku munsi nk’uyu w’intwari,abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Kamembe bagiha uburemere bukomeye cyane, aho banaboneraho gushimira byimazeyo Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu Paul Kagame, ibyiza byose bamukesha, birimo kubohora igihugu n’ubu akaba adahwema ku kirwanirira, ikirenge cye gikwiye kugerwamo  na buri muturarwanda wese.

Munyaneza Samson n’umugore we n’abana be 2 n’abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi mu Murenge wa Kamembe
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 1, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE