Rubavu: Basobanukiwe ko buri wese yaba intwari biyemeza kubiharanira

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Gashyantare 1, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu, biyemeje kuba intwari bagera ikirenge mu cy’ingabo z’u Rwanda zabohoye Igihugu ndetse no mu cy’abandi baturage basanzwe babaye zo kubera ibikorwa byabaranze, na bo biyemeza kubiharanira bakaba intwari.

Babigarutseho kuri uyu wa 01 Gashyantare 2025, mu Birori byo guha agaciro n’icyubahiro intwari z’u Rwanda byari bifite insanganyamatsiko igira iti ’Ubutwari n’ubumwe  bw’Abanyarwanda , Inkingi z’Iterambere’ mu Karere ka Rubavu bikaba byabereye mu Murenge wa Rugerero mu Mudugudu wa Nkama, Akagari ka Kibirizi.

Rugori Anastasie, yagaragaje ko kuba intwari uri umuturage usanzwe nabyo bishoboka, ashimangira ko ashingiye ku butumwa bahawe n’abayobozi ari cyo agiye gushyiramo imbaraga cyane.

Yagize ati: ”Ntabwo numvaga ko umuntu usanzwe yaba intwari agashimirwa kuba yo kubera ibikorwa yakoze. Ubu rero twasobanukiwe ko hari n’abandi bagizwe zo kandi bari barabiharaniye. Uyu munsi niyemeje gukomeza kuba intwari mu bikorwa byanjye bya buri munsi.”

Yakomeje avuga ko iyo umuturage abaye intwari, aba abaye umugisha ku Gihugu no kubaturanyi be by’umwihariko.

Ati: “Twari dusanzwe dukora ibikorwa byubaka ariko noneho nkanjye ngiye kurushaho kuba umuturage w’ingirakamaro ku banyegereye kuko iyo umuturage w’Igihugu abaye intwari burya biba ari umugisha no ku bandi bazagukomokaho.”

Mugabe Rodriquez, yabwiye Imvaho Nshya bimwe byo basabwe cyane ko ari ukujya baharanira kuba intwari mu bikorwa byabo bya buri munsi bagera ikirenge mu cy’abagizwe zo, avuga ko na we ari wo muhigo acyuye.

Ati: “Uyu munsi nshyuye umuhigo ukomeye wo kuba intwari, twabwiwe abanyeshuri babaye intwari kandi bari bato cyane biga mu mashuri yisumbuye. Ubu rero natwe turasabwa gukomeza gukora, ariko dushyira imbere Igihugu cyacu natwe ubwacu twirinda ko hari uwaducamo ibice akadurubanganya ubutwari bwacu n’intego twihaye.”

Aba baturage bagaragaza ko aho u Rwanda rugeze, byagizwemo uruhare na gahunda ya Ndi Umunyarwanda yabaye intero nziza yubaka Abanyarwanda, bityo bakavuga ko bazakomeza kuyishyigikira mu rugendo rwabo rwo kuba intwari.

Muniri Alphat yagize ati: “Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda ya Ndi Umunyarwanda kandi burya ndi Umunyarwanda ni yo yafashije n’abo bandi babashije kuba intwari n’ubwo atari uko bayitaga. Bakunze igihugu cyabo, baba umwe kugeza ubwo batabashaga kwitandukanya. Rero natwe nK’abaturage bo mu Karere ka Rubavu ni byo twasabwe kandi ni byo tugiye gukora.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper yibukije Abanyarubavu ko indangagaciro yo kuba intwari atari iy’abasirikare gusa ahubwo ko ireba buri muturage wese mu cyo akora cyose.

Ati: “Hari abagira ngo indangagaciro yo kuba intwari ireba abasirikare gusa bo bakagira ngo ntibibareba. Ni byo koko mu Ntwari dufite harimo ababaye Abasirikare, kuko mu nshingano zabo harimo kurinda ubusugire bw’Igihugu. Abasirikare baritanga cyane, bagakora ibyo tutashobora.”

Yakomeje agira ati: “Ariko no mu bindi byiciro nk’uko byakomeje kuvugwa, mwumvise ko mu Ntwari z’u Rwanda dufite zamaze kwemezwa nk’intwari harimo n’abasivile. Harimo n’abayobozi mu rwego rwa Politiki, harimo abanyeshuri batoya bigaga mu mashuri yisumbuye i Nyange banze kwemera kwitandukanya.”

Yagaragaje ko buri muturage akwiriye kuba intwari afatiye kuri abo.

Ati: “Abo babaye intwari, intwari rero wayisanga mu byiciro byose nta myaka yo kuba intwari ibaho n’umusaza w’imyaka 80 yagaragaza ibikorwa by’ubutwari. Namwe rero turimo kubasaba gukomeza gukora no kugaragaza ibikorwa by’indashyikirwa bituma n’abandi babafatiraho urugero.”

Kuba intwari ntibisaba ko umuntu aba ari umusirikare, buri wese yaba yo mu gihe abiharaniye
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Prosper Mulindwa ahamya ko buri wese yaba intwari
  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Gashyantare 1, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE