Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda guharanira kuba intwari

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gashyantare 1, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifurije Abanyarwanda umunsi w’Intwari z’Igihugu wihizizwa tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka, anasaba Abanyarwanda guharanira kuba intwari.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2025, Umukuru w’Igihugu yasabye Abanyarwanda guharanira kuba nk’Intwari z’Igihugu zaharaniye kwimakaza indangagaciro z’ubumwe, ukuri n’ubutabera.

Yagize ati” Uyu munsi, turaha icyubahiro Intwari z’Igihugu cyacu zaharaniye kwimakaza indangagaciro z’ubumwe, ukuri n’ubutabera. Izo ndagagaciro akaba ari zo zigize umusingi w’Igihugu cyacu uyu munsi. Ni inshingano ya buri wese, yaba umuto cyangwa umukuru, guhangana n’inzitizi duhura nazo, tukabikorana ubunyangamugayo, guhagarara ku kuri, no gukomeza kubaka Igihugu birenze kure icyo abandi bashaka kutugenera.”

Intwari u Rwanda ruzirikana hari iziri mu cyiciro cy’Imanzi kirimo Umusirikare utazwi izina, uhagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba barwanira u Rwanda ndetse n’abazarugwaho. Ni cyo kibarizwamo Maj Gen Fred.

Izindi ntwari zizirikanwa ni izo mu cyiciro cy’Imena harimo Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agathe, Niyitegeka Felicité n’Abanyeshuri b’i Nyange bigaga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu banze kwitandukanya ubwo baterwaga n’abacengezi mu 1997.

Insanganyamatsiko yo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu uyu mwaka igira iti “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gashyantare 1, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE