Muyoboke Alex yasabye ababyeyi kuzana abana mu bitaramo bya Siga Sigasira

Muyoboke Alex uzwi cyane mu myidagaduro by’umwihariko nk’umujyanama wa benshi mu bahanzi u Rwanda rwagize bakomeye kandi bagikomeje kugwiza ibigwi yasabye ababyeyi kuzana abana mu bitaramo bya Siga Sigasira kuko ari isoko y’ubumenyi bushingiye ku muco.
Ni ibitaramo ngarukakwezi bikorwa na Rumaga afatanyije n’abasizi bibumbiye mu itsinda bise Ibyanzu byabimburiwe n’icyo yakoze mu ijoro ry’itariki 31 Mutarama 2025, bikaba byari byarabanjirijwe n’icyo yise ‘Umutagara w’Ibyanzu’ yakoze ashyira abo basizi ku mugaragaro ubwo basozaga amahugurwa y’amezi atatu bakoreraga muri Siga Rwanda, nyuma yo gutsinda amarushanwa ya ‘Art Rwanda Ubuhanzi nk’Abasizi’.
Ubwo yaganiraga n’Imvaho Nshya Muyoboke Alex yagaragaje ko ashima cyane intambwe Rumaga amaze kugezaho ubusizi, asaba ababyeyi ko bakwitabira ibyo bitaramo kandi bakazana abana kugira ngo barusheho gusobanukirwa umuco.
Yagize ati: “Ni intambwe ikomeye kandi ishimishije ubusizi bwateye, reka nsabe ababyeyi bajye bazana abana ahangaha bige byinshi natwe abakuze turimo turiga kuko hari ibyo tutazi, nka mbere batangira baganira hari byinshi basobanuye tutari tuzi twumvaga nk’imigani ariko bifite aho biva nabyumvise kandi ubu nintaha ndasobanurira umwana ibyo nahumvise.”
Akomeza avuga ko kuba urubyiruko rukunze kumvikana nk’urutazi Ikinyarwanda hakaba hari n’abavuga ko gikomeye byose biterwa n’imyumvire kuko Ikinyarwanda kidakomera kurusha igifaransa, ariko kandi biterwa n’ababyeyi babigisha izindi ndimi ntibazirikane ko n’Ikinyarwanda gikwiye guhabwa umwanya kubera ko usanga abenshi mu bana badashobora kuganira na banyirakuru cyangwa ba Sekuru kubera ko batazi Ikinyarwanda.
Muyoboke avuga ko akurikije uko abona ibi bitaramo bizatera imbere ndetse anabemerera ubufasha mu buryo bwo kubimenyekanisha.
Ati: “Iyi ni nshuro ya kabiri njemo, ariko ni igitaramo kizatera imbere kubera ko Abanyarwanda bakunda umuco wabo, nemeye kuzafatanya na bo tukamenyekanisha ibiba byabereye ahangaha n’abataje bakabimenya bikabakumbuza kujya baza, ibi ni byo dukeneye kuraga abana bacu.”
Ni igitaramo cyagarutse kandi ku mikino itandukanye bakinnye irimo umukino ugaragaza kuba Intwari, umukino bise ishuri ni igihuha, si igihuha wagaragazaga ko uko byagenda kose ishuri rifite akamaro mu buzima bw’umuntu, Kwita Izina Ingagi, Amabanga y’abagore n’abagabo ndetse n’uwo bise indwara aho buri yose yivugaga ibigwi bashishikarizaga abantu kuzirinda.
Buri musizi yaharaniraga kunyurana ishema imbere y’abari bitabiriye iki gitaramo, ndetse agerageza guhuza neza n’ibyo yateguye.
Ni igitaramo cyanibanze cyane ku kwigisha abantu ururimi rw’Ikinyarwanda, binyuze mu gice bise ‘Itorero rya none’.
Muri ako gace hatanzwe ibisobanuro by’amagambo atandukanye yo mu Kinyarwanda, harimo ‘Umugore’, itandukaniro ry’ijambo ‘Amanegeka’ na ‘Amaregeka’, Abitabiriye iki gitaramo kandi banasobanuriwe imvo n’imvano y’igisigo ‘Indirirarugamba’, ‘Ndabaga hamwe na ‘Robwa Nyiramateke’.
Asoza icyo gitaramo, Rumaga yashimiye abitabiriye anabasaba ko mu gitaramo gitaha kizaba ku itariki ya 28 Werurwe 2025 buri wese yazagarukana n’undi mugenzi we.

