Muhanga: Abafite ubumuga bashima ingabo z’u Rwanda zatumye batagihezwa

Abibumbiye mu itsinda riboha uduseke ry’abafite ubumuga bo mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, barashima ingabo z’igihugu zabohoye Igihugu, Abanyarwanda by’umwihariko abafite ubumuga bakabasha kubaho mu buzima budaheza.
Uwamariya Domitille ni umwe mu bafite ubumuga bibumbiye muri iryo tsinda, avuga ko ashimira ingabo z’igihugu ku butwari bwazo no guha ijambo abafite ubumuga bakabaho mu buzima butabaheza nkuko byahoze.
Ati: “Jyewe mfite ubumuga ariko ndashimira cyane ingabo z’igihugu cyanjye kuko zaciye ibibazo byabangamiraga abafite ubumuga, ku buryo kuri ubu kubera ubutwari bwazo tudahezwa, turi ahabona, nyamara mbere ufite ubumuga yabagaho baramushyize mu gikari atagera aho abandi bari none ubu turakora tukiteza imbere.”
Uwingabiye Epiphanie, avuga ko we igituma ashima intwari z’igihugu yabashije kuva mu mwijima aho yari ahishe mu muryango we.
Ati: “Mfite imyaka 60 rero mbere y’uko Perezida Paul Kagame n’ingabo yari ayoboye batubohora ingoyi y’ivangura n’ihezwa, iwacu bari barampishe mu rugo, ariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nabonye izuba mbikesha ubutwari bw’ingabo za FPR Inkotanyi, kuko ubu ndaboha ibiseke, nkaboha imipira nkagurisha nkafasha umuryango wampezaga gutera imbere.”
Bose bashimira ingabo z’igihugu kuko ari zo zatumye Abanyarwanda babasha kubaho mu mudendezo.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga akaba avuga ko kuzirikana ibikorwa by’ubutwari biha Umunyarwanda umukoro wo gukora cyane mu kwiteza imbere n’Igihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga akaba avuga ko kuzirikana ibikorwa by’ubutwari biha Umunyarwanda umukoro wo gukora cyane ngo yiteze imbere n’igihugu.
Yagize ati: “Kuzirikana ko hari intwari zitangiye Igihugu cyacu, biduha umukoro wo gukora cyane kugira ngo tubere intangarugero abandi mu bihe biri imbere, twerekana ko intwari z’igihugu cyacu zatumye tuba mu gihugu kizira amacakubiri giha Umunyarwanda wese agaciro no gushyigikira ibyamuteza imbere.”
Akomeza avuga ko kwizihiza umunsi w’intwari Abanyarwanda by’umwihariko abatuye Akarere ka Muhanga bakwiye kuzirikana ko intwari zitangiye igihugu kugira ngo Abanyarwanda babeho neza ntaguhutazwa.
Yabibukije kandi gushyira imbere ubumwe n’ubudaheranwa, no kwitabira umurimo kugira ngo barusheho kubaho neza.


