Urubyiruko rurasabwa gufatira urugero ku Ntwari z’u Rwanda

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gashyantare 1, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), bwasabye urubyiruko kwigira ku ntwari z’u Rwanda kubera ko umuntu wese ashobora kuba intwali kuko ubutwari buharanirwa butavukanwa.

Ni ibyagarutsweho mu ijoro ry’itariki 31 Mutarama 2025, ubwo ibihumbi by’urubyiruko byari byateraniye mu ihema rya Camp Kigali mu gitaramo cyo kwizihiza Intwari z’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi muri CHENO, Rwaka Nicolas yasabye urubyiruko guharanira kubaka ubutwari bwabo ku giti cyabo.

Yagize ati: “Urubyiruko bakwiye gufatira urugero ku ntwari z’u Rwanda, barangwa n’indangagaciro z’Abanyarwanda, bakurikiza amabwiriza n’amategeko ndetse n’icyerekezo cy’igihugu cyacu gikunda Abanyarwanda. Ikiruta byose bakamenya ko umuntu wese ashobora kuba intwari yaba umuto cyangwa umukuru mbese icyiciro cyose yaba arimo, kandi ubutwari buharanirwa butavukanwa.”

Rwaka Nicolas yashishikarije urubyiruko kwigira ku ntwari z’u Rwanda.

Uyu muyobozi avuga ko urubyiruko rutanga icyizere cy’uko rufite umutima wo gukunda Igihugu cyane, bakagira ubushake bwo gushaka ibyo bakora hashingiwe ku ngero z’abatandukanye bagiye babona barwana no kwiteza imbere kugira ngo babone uko bagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Bamwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye icyo gitaramo, bavuga ko bishimiye cyane kuba bataramye bizihiza intwari z’u Rwanda, kandi bikabahuza n’ababyeyi babo bakiriho kuko babigiraho byinshi.

Manzi yagize ati: “Ni ibyishimo kuba uyu munsi twataramye tugataramira ababyeyi bacu nk’intwari z’Igihugu, ikindi tukaba dutaramanye n’ababyeyi bacu bakiriho. Abanyarwanda bavuga ko utaganiriye na se atamenya icyo sekuru yasize avuze, natwe bidutera kugira ishyaka ryo kurinda ibyo bagezeho kandi natwe tuzakomeza uwo murage w’ubutwari baturaze.”

Ibi avuga abihurizaho na mugenzi we Nyirinkindi, uvuga ko nta mwana w’ishema wo gusebya uwamubyaye.

Ati: “Uko byamera kose nta mwana w’ishema wo gusebya uwamubyaye, u Rwanda ni umubyeyi natwe turi abana, rero umwana w’ishema arwana ishyaka ry’uwamubyaye, tutitaye ngo ari hanze cyangwa ari mu gihugu, tuzarinda ubusugire bw’u Rwanda, tuzamure ibendera ryarwo n’imahanga.”

Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene, yabwiye urubyiruko ko kuba intwari atari ukuririmba indirimbo zisingiza intwari no kuzibyina gusa, ahubwo ari ugufata inshingano zikomeye mu iterambere ry’Igihugu.

Minisitiri wa MINUBUMWE yabwiye urubyiruko ko kwizihiza IntwaRi atari ukuziririmba gusa bakwiye no kurinda ibyo zarwaniye

Ati: “Rubyiruko ni mwebwe mbaraga z’Igihugu, ubushobozi bwanyu bwo guhanga udushya, ingufu zanyu zo gukora n’ubumenyi mufite bigomba kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu cyacu.

Gukunda igihugu tuvuga si ukuririmba indirimbo zirata intwari zacu gusa, ahubwo ni no gufata inshingano zikomeye mu iterambere ry’Igihugu, ni ukuba inyangamugayo, gukora cyane kandi mukora ibyiza, mushakira ibisubizo Isi, Igihugu cyacu by’umwihariko, n’Afurika, munateganyiriza ahazaza.”

Iki igitaramo cyasusurukijwe n’abahanzi batandukanye barimo Itorero Indangamirwa rya Kigali, Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’ Ariel wayz, Ruti Joel na Army Band, kikaba ari kimwe mu bikorwa byari biteganyijwe gukorwa mu Ihuriro ry’urubyiruko rw’Umujyi wa Kigali rizwi nka Kigali Youth Festival.

Nyirinkindi umwe mu rubyiruko waserukanye umwambaro inkotanyi zambaraga yavuze ko yabikoze mu rwego rwo guha icyubahiro intwari
Urubyiruko rusanga gutaramana n’abayobozi batandukanye bafata nk’ababyeyi bibatera imbaraga zo guharanira ubutwari
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gashyantare 1, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE