Abo yareraga bamurushije ubutwari: umwarimu wicishije abana b’i Nyange

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 18 rishyira ku ya 19 Werurwe 1997, ni bwo abacengezi bateye ishuri ryisumbuye ry’i Nyange basaba abana b’Abahutu kwitandukanya n’ab’Abatutsi, ariko abanyeshuri bababera ibamba bituma abacengezi babarasa batarobanuye.
Iyo nkuru y’ubutwari bwaranze abo banyeshuri yatumye abo banyeshuri 47 bigaga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu mu Ishuri ryisumbuye rya Nyange (ES Nyange) bashyirwa mu cyiciro cy’Intwari z’Imena.
Aime Haba Barihuta wayoboraga Ishuri rya Nyange ryagabweho igitero, yagarutse ku nkomoko y’ubutwari bwaranze abo bana b’abanyeshuri babaga baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu no hanze yacyo, ndetse anahishura ko umwe mu bari abarezi ari mu babatanze ngo bicwe.
Mu kiganiro na Imvaho Nshya, Barihuta yavuze ko Ishuri Ryisumbuye ryigagamo abanyeshuri 281 babaga barimo n’abavuye mu miryango y’abacengezi, bakigana na bagenzi babo babaga baturutse mu miryango yahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Barihuta yavuze ko ababateye bari bafite gahunda yo gukomeza kurimbura ubwoko bw’Abatutsi, ariko ngo umugambi wabo kugira ngo bawugereho bakoranye n’abari basanzwe bazi iryo shuri barimo n’umwarimu witwa Mukamana Olive wanasoreje amasomo ye kuri iryo shuri.
Barihuta ashimangira ko ari we wahaye Mukamana Olive akazi ko kwigisha nk’umunyeshuri wari urangije mu kigo, ariko akaba yari afite umugabo ufungiye uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Mukamana Olive nkigera hariya yahise aza kwiga mu mwaka wa 6 ararangiza, arangije muha akazi ariko yari afite umugabo w’Umujenosideri. Ni n’umukobwa nafashaga cyane kuko ni bwo Kibuye basuraga abafungwa, namuhaga umwanya akagenda agasura umugabo we ariko ntazi ibimwihishemo, buri muntu aba yitekerereza ariko abacengezi burya abenshi yari yarabacumbikiye iwe.”
Abo bacengezi yacumbikiraga iwe ni bo bateye mu masaha y’ijoro ndetse ngo muri bo harimo n’abari baturiye iryo shuri bagiye bamenywa n’abanyeshuri.
Icyo gitero cyahitanye abanyeshuri 6 iryo joro abandi 25 barakomereka ariko nyuma hapfa n’abandi batatu bose hamwe baba icyenda. Uyu munsi hari 38 bakiriho bashinze Ishyirahamwe Komezubutwari nk’umuyoboro wo gukomeza kwimakaza indangagaciro z’ubutwari no kwiteza imbere.
Mukamana Olive yakomeje kwigisha muri iryo shuri ataratahurwa ko ari mu bagambanira iryo shuri, cyane ko uwo yashakaga kwicisha cyane yari Diregiteri nubwo ari we wamuhaye akazi akaba yaranamufashaga uko ashoboye.
Nyuma y’igihe kinini ni bwo inzego z’umutekano zamenye amakuru ko Mukamana ari we ucumbikira Abacengezi bahungabanyaga umutekano mu gace ishuri riherereyemo.
Bamusuye bamutunguye basanga iwe hariyo abacengezi, agerageza guhungana na bo ariko ntibyamuhira kuko yasimbutse umukingo akaraswa.
Igitero cyari kigambiriye Diregiteri cyasanze ataharaye

Barihuta nk’Umuyobozi iryo shuri ryari rimaze imyaka ibiri risohora abanyeshuri nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko yari imbere mu bahigwaga n’Abacengezi, cyane ko ari mu bakoranaga bya hafi n’ubuyobozi mu guharanira kugarura isura nziza y’iyahoze ari Komini Kivumu Ishuri Ryisumbuye rya Nyange ryari riherereyemo.
Yavuze ko icyo gitero cyari kimwe mu bitero bitatu byagabwe kuri iryo shuri, ariko kikaba ari cyo cyibasiye abanyeshuri kuko ibindi byabaye mu bihe by’ibiruhuko, hari abarimu, abazamu n’abayobozi gusa.
Avuga ko mu ijoro ryo ku wa Kabiri byabaye yagiye kuri Minisiteri y’Uburezi i Kigali yayoborwaga na Minisitiri Ngirabanzi Laurien. Kubera ko umuryango we yari yarawimuriye mu Mujyi wa Gitarama, avuye i Kigali yatashye iwe, ateganya kuzinduka asubira ku ishuri.
Ati: Nari naraye i Gitarama mu Mujyi, inzu yanjye yari ifatanye n’iy’uwari Umuyobozi wa Brigade yari yanyemereye yuko turi bujyanye i Nyange, mu gitondo ngiyeyo aravuga ngo bite wowe uravuga ngo urajya i Nyange ntabwo uzi ibyabereyeyo? Njye nabifashe nko gutebya ndavuga nti niba mutajyayo njye ndajya gutega, njya gutegera ahitwa mu Meru mu Muhanda ukomeza Kibuye n’undi ujya za Bulinga uciye za Ngororero.”
Ageze ku ishuri yabonye hateraniye abantu benshi, abajije bamubwira ko ishuri ayoboye ryaraye rigabweho igitero. Ati: “Nageze ku kigo nsanga imirambo iri ahongaho, abana barimo baraboroga, abandi bana bagiye gukomakoma ngo bagaruke.”
Abagabye igitero ku banyeshuri bari intiti, bavugaga Igifaransa
Barihuta avuga ko abagabye igitero mu banyeshuri basanze nta gihunga bafite kubera ko bari biyambitse imyenda ya gisirikare isa n’iy’abasirikare bazaga kubaganiriza ku bumwe n’ubwiyunge kenshi, cyangwa baje gushaka umuriro w’ibyombo byabafashaga mu itumanaho kuko icyo kigo ari cyo cyari gifite moteri (groupe electrogene) ahandi ari icuraburindi.
Abo bana ngo ntibigeze bagira igihunga ubwo bababonaga binjiye mu ishuri batangiye gusubiramo amasomo, ahubwo ngo batunguwe no kumva bababwira mu rurimi rw’Igifaransa ngo bitandukanye.

Ati: “Babona abasirikare binjira mu kigo nyuma ya saa mbiri bagiye gukora ‘etude’ ya nyuma, nta gihunga bagize kubera ko bari bamenyereye ko abasirikare bazaga kenshi bagafungura ishuri, bagacomeka ibyombo byabo bakajya gutegereza. Ubwo rero nta gihunga cyari gihari, nta n’ikintu cyagaragazaga ko hari ikiri bube, kuko bakundaga kubona abasirikare ku kibuga cya basketball cyangwa ikibuga kinini ku buryo nta bwoba abana bari bafite.”
Ishuri rya mbere binjiyemo ni iryo mu mwaka wa gatandatu, bagezeyo baravuga ngo “Separez vous! Les enfants Tutsi de ce coté ici, les enfants Hutu de ce coté la. Abana batangiye kurebana kuko imvugo nk’izo ntabwo bari bazimenyereye.
Abana barikanze, batangira kujujura bibaza niba ari ba basirikare basanzwe bamenyereye birabayobera. Uwababazaga yarakomeje mu Gifaransa agira ati: “Est- ce Que vous n’avez pas compris ce que j’ai dit. Les Hutu la bas, Tes Tutsi ici, faites vite!”
Abana babaye ibamba, ariko babanza no guhindura ururimi bavuga Ikinyarwanda, bati ‘ariko ntabwo mwumvise?’ Umwana umwe witwaga Sylvestre aravuga ati: “Ariko hano nta Bahutu, nta Batutsi twese turi Abanyarwanda.” Uwo we bahise bamwica akimara kubivuga.
Igikuba cyahise gicika mu yandi mashuri, ba Bacengezi bakomereza mu mwaka wa Gatanu, na ho bababaza niba bagiye kwigira na bakuru babo, noneho umukobwa witwaga Benimana Helene amenya umwe mu Bacengezi wari sewabo, amubajije niba na we amwica ahita abikora atazuyaje. Muri abo bana ngo harimo umwe warenze no gusubiza gusa yambura umucengezi imbunda, ariko agize ngo ayikoresha arashe biranga, ayijugunye hasi ngo acike bahita bamurasa.
Mu kigo hose hacitse igikuba, abana bakwira imishwaro bamwe muri iryo joro barataha. Inzego za gisirikare ngo zazindutse zikomakoma abari bataragera kure, cyane ko kwari ukugenda n’amaguru gusa kuko nta modoka nyinshi zahabaga zitwara abagenzi.
Barihuta ati: “Byari bigoye kongera kugarura abana barimo abari bageze iwabo, bamwe mu babyeyi baranga bati hariya ntabwo twahasubiza abana bacu. Ariko buhoro buhoro ubuzima burongera buragaruka dusigarana ikibazo cy’imicungire yabo kuko urabona bari baramaze guhungabana.”
Abari inkomere bakomeje kwitabwaho aho bavurirwaga i Gitarama, ariko ngo ntibyabujije ko abari mu mwaka wa Gatandatu barokotse bakora ikizamini cya Leta nyuma y’amezi atatu yakurikiyeho.
Isuku igira isoko, uburezi bwiza inkomoko y’Ubutwari
Nubwo Ishuri Ryisumbuye rya Nyange ryari mu gace karangwa n’umutekano muke muri Perefegitura yabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rukabije, abanyeshuri bazaga ku ishuri bigishwaga indangagaciro na kirazira.

Barihuta ahamya ko bashyiraga imbaraga mu kwigisha abana ko ntaho bahurira n’amacakubiri bigishirizwa mu miryango, ahubwo bose ari Abanyarwanda.
Ati: “Twahoraga turwana n’imitekerereze y’abana nk’igihe babaga bavuye mu biruhuko, hari n’abazaga abandi ntibagaruke kubera ibyabereye iwabo… Abana bazaga icyo gihe bafite ibitekerezo binyuranye, ariko icyo twakoraga dufatanyije n’abasirikare ni uko buri ku wa Gatatu no ku Cyumweru twakoraga inama y’Abayobozi (Conférence de Directeur) yatumaga abana tubumva, tukumva ibibazo byabo tukagerageza kubikemura.”
Akomeza avuga ko izo nama zabaga ari umwanya mwiza wabafashaga gusasa inzobe bakomorana ibikomere, abenshi bagasohoka bishimye bibagiwe n’ibyo bigishirizwaga ku ishyiga.
Imikoranire myiza y’Ingabo z’u Rwanda yatumye abanyeshuri babigiraho ndetse baranabatinyuka, ku buryo n’igihe bumvaga amasasu avugira mu bindi bice bihana imbibi n’ikigo cyabo batakukaga umutima kuko bumvaga ko barinzwe.
Nanone kandi abanyeshuri bo muri icyo kigo bari mu ba mbere badukanye amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge bitaga “Groupes de Reflexion’ akabafasha cyane kwisubiramo bakareba ibyiza bagundira n’ibibi bakwiye kureka no kwamagana.
“[…]Nk’abasirikare bari bazi ibyaberaga muri za Komini zitandukanye zari zikikije Nyange, baranababwiraga bati iwanyu byifashe gutya ariko hano mwibuke yuko muri abanyeshuri ko mwagombye gutahiriza umugozi umwe.”
Barihuta yavuze ko yishimira kuba hakomeza kwandikwa inkuru zivuga ku byabereye i Nyange, babishima haba we ndetse n’abanyeshuri bahize kuko bigira uruhare mu gusangiza abakiri bato indangagaciro z’ubutwari.
Yagarutse ku mwarimu wagambaniye abo yareraga, agaragaza ko yakoreshejwe ndetse n’iyo abona amahirwe yo kubona inyigisho zagiye zitangwa mu Rwanda na we hari ubwo yari guhinduka.


