Bugesera: Huzuye ibikorwa remezo by’isuku n’isukura bya miliyoni 750 Frw

Mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera hatashywe ibikorwa remezo byashowemo miliyoni 750 z’amafaranga y’u Rwanda, birimo umuyoboro w’amazi wa kilometero 28,2 witezweho guha amazi abaturage basaga 11 400 b’uwo Murenge utuwemo n’ababarirwa mu bihumbi 25.
Uretse uwo muyoboro, hatashywe kandi ibigega by’amazi bibiri kimwe gifite metero kibe 100 n’igifite metero kibe 25. Hubatswe kandi amavomo 27 ndetse hasanwa andi 7 yari yarangiritse.
Hubatsweho kandi ubwiherero ku bigo by’amashuri bitatu ndetse no mavuriro y’ibanze abiri, hanubakwa ubukarabiro bw’intoki bubiri.
Byatashywe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Mutarama 2025, bikaba byarubatswe na Leta y’u Rwanda ku nkunga ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buyapani, ibinyujije mu mushinga Water Aid Rwanda.
Abaturage babyishimiye bahamya ko bigiye kubaruhura imvune zo kuvoma kure, bakarwanya indwara zikomoka ku mwanda zabibasiraga kubera kubura amazi meza.
Hitimana Ezekias ati: “Twagendaga mu gitondo tujya kuvoma tukagaruka bumaze gucya nka saa yine. Ayo mu bishanga yajyaga adutera inzoka, none tubonye amazi meza yo ku ivomo. Abantu birabarinda umwanda kuko abegereye.”
Mukansanga Flora we yagize ati: “Kugeza ubungubu aho aya mazi ahagereye turishimye cyane. Twavomaga amazi atari meza, ubu turayafite, turakeye ni umugisha kuri twe”.
Umuyobozi Mukuru wa Water Aid mu Rwanda, Mukeshimana Vestine yavuze ko ibyo bikorwa biri muri gahunda yayo ifatanyije na Leta y’u Rwanda, binyuze mu kigo gishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC, yo kugeza amazi meza ku baturage bose.
Yagize ati: “Turishimira impinduka ibi bikorwa remezo, bizana mu buzima bw’Abanyarwanda. Tuzishima kurushaho ntawe ugihohoterwa kuko yagiye kuvoma nijoro cyangwa ngo arware indwara ziterwa n’umwanda.”
Yasabye abaturage kubungabunga ibyo bikorwa remezo kugira ngo bibagezeho amazi nk’uko byateganyijwe.
Uwo mushinga umaze gutanga amazi ku baturage basaga ibihumbi 49 mu Turere twa Kirehe na Bugesera mu myaka ine ishize, aho hubatswe ibikorwa remezo byimakaza isuku n’isukura byashowemo miliyari 1 na miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda.
Akarera ka Bugera kari ku kigero cya 78% by’ingo zigerwaho n’amazi meza.
Umuyobozi w’ako Karere avuga ko bateganya ko bitarenze imyaka itanu, abaturage bose bazaba babonye amazi meza 100%.
Yagize ati: “Tumaze kugira inganda eshatu z’amazi haba urwa Ngenda n’urwa Kanzenze.”
Ni urugendo dufatanyamo n’abantu benshi. Usanga nubwo yaba yarahageze aba atari hafi kandi twifuza ko umuturage yazajya ayabona bitamugoye.


