Ruhango: Urubyiruko rufite intego yo kutishora mu bihungabanya umutekano

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Mutarama 31, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Bamwe mu rubyiruko baraye mu gitaramo gisingiza intwari z’u Rwanda, baravuga ko bashingiye ku mateka yaranze intwari z’u Rwanda, bafite ingamba zo kutishora mu bikorwa bihungabanya umutekano.

Iradukunda Aime umwe muri urwo rubyiruko wiga ku kigo cya Ruhango TSS avuga ko afite intego yo kwiga agakorera igihugu cyamubyaye akirinda kujya mu bihungabanya umutekano.

Ati: “Jyewe naje hano mu gitaramo kugira ngo nongere nige amateka y’intwari z’igihugu cyanjye, kuko ari zo nshingiraho gukora cyane nkiga nshyizeho umwete, kugira ngo nzabashe gukorera igihugu cyanjye ngiteze imbere, ubundi nirinde kwishora mu bikorwa bibi bituma umutekano uhungabana nko kunywa ibiyobyabwenge.”

Mugenzi we w’umunyeshuri witwa Agasaro Linda, avuga ko agomba gukora neza inshingano yatumwe n’igihugu ndetse n’ababyeyi zo kwiga yirinda guca ku ruhande nkuko intwari z’igihugu zabikoze zikurikira intego yo kubaka igihugu kugeza n’aho zikitangiye.

Ati: “Amateka y’intwari nongeye kwibutswa muri iki gitaramo cyo gusingiza intwari z’u Rwanda igihugu cyanjye, yongeye kunyibutsa ko ngomba gukora neza inshingano zo kwiga natumwe n’ababyeyi banjye kimwe n’igihugu cyanjye nkirinda kurangara cyangwa kugwa mu bishuko byatuma ngwa mu bikorwa bihungabanya umutekano.”

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Ruhango (ESR) Munyaneza Claude, avuga ko Urubyiruko rukwiye kureba kure no gufatira urugero ku ntwari z’igihugu kugira ngo ruzabashe guteza imbere igihugu cyababyaye.

Ati: “Abanyarwanda by’umwihariko Urubyiruko rurasabwa kureba kure, no gufatira urugero ku ntwari z’igihugu, ubundi rukagira ubumenyi buteza imbere igihugu cyababyaye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko urubyiruko rukwiye gukora cyane, kuko bizarugira intwari rukiriho.

Ati: “Icyo dusabwa cyane cyane urubyiruko ni ugukora cyane umurimo ukaba ku isonga, kuko uko gukora cyane rwitabira umurimo bikazarugira intwari rukiriho kubera imirimo n’ibikorwa ruzaba rukora.”

Tariki ya 1 Gashyantare ikaba ari itariki u Rwanda n’Abanyarwanda bizihizaho Umunsi mu kuru w’Intwari z’Igihugu mu byiciro bitandukanye zirimo ari byo Imanzi, Imena n’Ingezi.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Ubutwari n’ubumwe bw’Abanyarwanda inkingi z’iterambere’.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Mutarama 31, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE