Perezida Kagame yakiriye Sheikh Shakhboot wo muri UAE

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Paul Kagame yabonanye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan, nyuma y’uruzinduko aheruka kugirira i Abu Dhabi mu ntangiriro za Mutarama 2025.
Baganiriye ku mibanire y’ibihugu byombi ndetse n’inzego z’ubufatanye zishoboka.
U Rwanda na UAE bifitanye umubano ukomeje kwiyongera, ndetse mu bihe bitandukanye ibi bihugu byombi byasinyanye amasezerano agamije guteza imbere ishoramari hagati yabyo, ajyanye n’umutekano no kurwanya iterabwoba.
UAE ni igihugu gishyira imbere kurwanya iterabwoba ndetse u Rwanda narwo rutanga umusanzu warwo mu kurihashya mu bihugu bitandukanye birimo na Mozambique, aho Ingabo za RDF zoherejwe guhashya ibyihebe byari byarigaruriye Intara ya Cabo Delgado.
By’umwihariko, Leta y’u Rwanda yagaragaje ubushake bwo gukorana na UAE mu guteza imbere ikoranabuhanga ryifashishwa mu isanzure.

