Musanze: Yatabaye abazungu 2 imodoka yaroshye mu mugezi

Imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Patrol yaturukaga i Kigali yerekeza i Musanze, yaguye mu Mugezi wa Mukungwa itwaye abantu batatu barimo babiri b’abanyamahanga bavuyemo ariko umushoferi n’imodoka bakaba barohamye.
Ubutabazi bw’Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Polisi y’u Rwanda, bwahageze bakomeza kureba icyakorwa, mu gihe abanyamahanga bo bamaze kurohorwa muri uwo mugezi n’umuturage wabonye bakora impanuka.
Mutuyimana Jean Claude warohoye aba bazungu yagize ati: “Nabonye imodoka iva Kigali igiye guhita ku ivaritiri mboma igonze ibyuma by’ikiraro yinjira mu mugezi; Kubera ko nzi koga namanutse ndohoramo abazungu babiri n’igikapu cyabo.”
Abaturage babonye iyo mpanuka yabereye muri uwo Mugezi bavuga ko yatewe n’umuvuduko mwinshi w’iyo mwinshi, ariko Polisi ikongeraho ko byanatewe no kuyobora nabi ikinyabiziga.
Yagize ati: “Nabonaga shoferi yihuta cyane ahita agonga ibyuma by’ikiraro, ubu rero ntawamenya niba koko ari 3 bari barimo gusa abazungu bo bavuyemo ntawakomeretse, imodoka yo urabona ko yacubiyemo tutari kuyibona.”
Abaturage bavuga ko nta cyizere bari bafite ko umushoferi ari muzima kuko hari hashize igihe kinini mbere y’uko arohorwa.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kanama, Akagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Rwaza, ahagana saa saba n’iminota 50.
Yemeje ko imodoka yagonze ibyuma bikikije ikiraro ndetse shoferi we ngo ntiyabashije kurokoka iyi mpanuka.
Yagize ati: “Imodoka yarenze umuhanda igonga ibyuma bikikije icyo kiraro igwa mu mazi, babiri barokotse iyo mpanuka ariko shoferi yitabye Imana mu gihe abo bandi bakomeretse byoroheje bajyanwa mu Bitaro bya Ruhengeri.”
Yakomeje ahamya ko umurambo wa shoferi wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Ruhengeri biherereye mu Murenge wa Muhoza.
SP Kayigi yashimangiye ko impanuka yatewe n’imiyoborere mibi y’ikinyabiziga no kutaringaniza umuvuduko bitewe n’aho ageze.
Yakomeje asaba abatwara ibinyabiziga kutirara mu muhanda kuko isaha yose impanuka yaba kandi yabera aho ari ho hose, bakanirinda gukorera ku jisho bacunganwa na Camera cyangwa Polisi yo mu muhanda.








Jean Damascene says:
Mutarama 31, 2025 at 8:04 pmSi ubwa mbere imodoka zigwa muri uriya mugezi zikabura, bibaye byiza Leta yareba niba yatinda mo amabuye kugira ngo icyobo ziburiramo cyuzure.