Dr Ngirente yasabye EAPCCO kongera imbaraga mu guhangana n’ibyaha by’ikoranabuhanga

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Ngirente Edouard yasabye Abanyamuryango b’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru ba Polisi mu Bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, gukomeza ubufatanye no gushyira imbaraga mu guhangana n’ibyaha by’inzaduka byisunze ikoranabuhanga.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Mutarama 2025, yasozaga ku mugaragaro Inama rusange ngarukamwaka ya 26 y’Umuryango w’Ubufatanye bw’Abakuru ba Polisi z’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), yaberaga mu Rwanda kuva ku wa 26 Mutarama 2025.
Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Gushimangira ubufatanye bw’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu Karere mu kurwanya iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n’ibyaha by’inzaduka.”
Dr Ngirente yashimiye abateguye iyo nama kandi avuga ko ibitekerezo byatangiwemo bifite akamaro mu guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka iby’iterabwoba n’ibindi birimo ubucuruzi bw’abantu n’ubw’imbunda butemewe n’amategeko n’ibindi.
Yikije cyane ku buryo ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere rituma hari n’abaryitwikira bagakora ibyaha, asaba abo bapolisi gukaza ingamba mu guhangana na byo binyuze mu gukorera hamwe.
Yagize ati: “Ndabasaba gukaza ingamba mu guhashya ibyaha bigenda byihindaguranya kubera ko ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere. Biragaragara ko abapolisi bazakomeza guhura n’imbogamizi mu kazi kabo. Ibyo birasaba kongera ubushobozi mu gutegura amahugurwa mu kwitegura ibishobora kuzaza byose muri ubwo buryo.”
Yavuze ko ubufatanye ari ihame rikomeye mu guhangana n’ibyaha bisigaye bikorwa mu mayeri menshi.
Yaboneyeho gushima ko iyo Nteko rusange yazanye gahunda nshya zo guhangana n’ibyaha zirimo amarushwa mu guhangana n’ibyaha by’iterabwoba yamaze iminsi ibiri abera mu Karere ka Bugesera. Abapolisi b’ibihugu 8 bagaragaje ubuhanga bwabo mu guhangana n’iterabwoba.
Iyi nama yari igizwe n’ibiganiro bihuza Komite zitandukanye n’amahugurwa, aho ibizavugirwamo bizatanga amahirwe yihariye yo gusangizanya ubunararibonye, kurebera hamwe ibimaze kugerwaho no kuganira ku ngamba zo kurushaho guhangana n’ibibazo byugarije Akarere.
Kuri uyu munsi kandi hanabaye Inama ya 24 y’abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano mu muryango wa EAPCCO nk’imwe mu zari zigize inteko rusange ngarukamwaka ya 26 y’Umuryango wa EAPCCO.


