Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Jean- Noël Barrot wo mu Bufaransa

  • Imvaho Nshya
  • Mutarama 31, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, aho baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’uburyo bwo kwimakaza amahoro mu karere.

U Bufaransa busanzwe bushyigikira gahunda z’u Rwanda zo kubungabunga amahoro n’umutekano, bubinyujije mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Ni kimwe mu bihugu byasabye uyu muryango kuruha inkunga yo kurufasha kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Iki gihugu kandi cyiyemeje gutanga umusanzu mu gukemura amakimbirane y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Perezida Macron muri Nzeri 2022 yahuje Perezida Kagame na Félix Tshisekedi, bafata imyanzuro yafasha Akarere k’Ibiyaga Bigari kubona amahoro.

Ubusanzwe kandi, u Rwanda n’u Bufaransa bisangwanywe ubufatanye mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo urwego rw’ubuzima n’ibikorwa remezo birushingiyeho. U Bufaransa mu Ukwakira 2023 bwahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 91 z’Amayero yo guteza imbere ibyo bikorwa.

Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot baganira ku mubano n’uburyo bwo kwimakaza amahoro mu karere
  • Imvaho Nshya
  • Mutarama 31, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE