Amb Martin Ngoga yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Somalia

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mutarama 30, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Ambasaderi Martin Ngoga yashyikirije Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud, impapuro zimwemerera guhagararira inyungu z’u Rwanda muri iki gihugu.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane taririki ya 30 Mutarama 2025.

U Rwanda na Somalia bisanzwe bifite umubano mwiza wavuyemo amasezerano y’imikoranire mu nzego zirimo ubwikorezi, umutekano, n’ibindi.

Ibihugu byombi kandi bifitanye umubano ushingiye kuri Dipolomasi, ibihugu byombi bikaba bifite ubufatanye mu miryango mpuzamahanga harimo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse n’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), wahaye ikaze Somalia mu 2023.

Somalia ni igihugu gifite amikoro make, cyazahajwe n’intambara ariko gifite abaturage benshi baba hanze bafite ishoramari rikomeye.

Ni igihugu gifite ubuso bungana na kilometero kare 637 657. Imibare yo mu 2023 igaragaza ko gituwe na miliyoni hafi 19.

Somalia ihana imbibi na Ethiopia mu Burengerazuba, Djibouti mu Majyaruguru, mu Majyepfo ni Kenya, Iburasirazuba hari inyanja y’Abahinde.

Ururimi rukunze kuvugwa cyane muri Somalia ni igisomali n’icyarabu cyane ko abenshi mu bagituye ari abayisilamu na bo bagizwe n’umubare munini w’abasuni. Ni igihugu kandi gifite peteroli nyinshi na gaze nk’umutungo kamere.

Amb Ngoga asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya aho afite icyicaro mu Mujyi wa Nairobi.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mutarama 30, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE