Abasore n’inkumi 531 binjiye mu mutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda (SoF) 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 30, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Kuri uyu wa Kane, Ingabo z’u Rwanda (RDF) zungutse abasirikare bashya 531 bo mu mutwe udasanzwe (SOF) nyuma yo gusoza amezi 11 y’imyitozo njyarugamba yihariye baherewe mu Kigo cy’Amahugurwa ya Gisirikare cya Nasho mu Karere ka Kirehe. 

Abasoje amasomo muri iki cyiciro barimo abofisiye 46 n’abandi 485 bafite amapeti atandukanye, umuhango wo gusoza ayo masomo yihariye ukaba wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga. 

Gen. Muganga yashimiye abo basirokare bashya basoje iyo myitozo yihariye kandi ihambaye bahawe mu gihe cy’amezi 11 bamaze bitoza kwambarira urugamba. 

Yavuze ko muri ayo mezi bagaragaje ukwihangana no kwiyemeza kutajegajega mu guharanira kugera ku ntego yo kurinda u Rwanda n’Abanyarwanda. 

Yakomeje ashimangira ko ubumenyi n’ubuhanga bahawe buzazamura byimazeyo ubunyamwuga bashyira mu bikorwa, aboneraho kubasaba gushyira imbere imyitwarire myiza nk’indangagaciro y’ibanze mu Ngabo z’u Rwanda (RDF). 

Yagize ati: “Mugomba kwimakaza morali n’ubuhanga mwagaragaje ubwo mwatwerekaha ibyo mwize aho muzahamagarwa hose mu kurinda uusugire bw’igihugu cyacu. Muhore mwitwguye kujya mu butumwa ubwo ari bwo bwose nk’abasirokare bo mu mutwe udasanzwe.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kandi yashimiye abarimu babanye n’abasoje amasomo yabo, uburyo batigeze bateshuka ku kongerera ubushobozi abatojwe ngo bavemo abasirikare b’abahanga biteguye gukora ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare. 

Muri ibyo birori byo gusoza amasomo, abasirikare bahize abandi bahembewe intambwe bateye barimo Capt Sam Muzayirwa wahembwe nk’uwahize abandi bose. 

 Lt Moise Butati Gakwandi yahembwe ku mwanya wa kabiro mu gihe Nahemia Gakunde Kwibuka yahembwe ku mwanya wa gatatu. 

Mu mezi 11 y’amasomo ya gisirikare yihariye, abahuguwe bahawe ubumenyi bugezweho mu birebana n’intambara ahanini bukenerwa mu bikorwa bya gisirikare bidasanzwe. 

Ubumenyi bahawe burimo kurashisha imbunda nto n’inini, imirwano ikoresha umubiri, kwambuka imigezi n’amazi, gusoma amakarita, gukora ubutasi, gutegura urugamba, ibikorwa byo mu misozi no mu bikombe ndetse n’ubutabazi bw’ibanze bwo ku rwego ruhanitse. 

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwemeza ko ubumenyi n’ubuhanga bwose bongerewe bugamije gutegurira Ingabo za RDF kuba zifite ubushobozi bidashodikanywaho bwo kurinda ubutaka n’ubusugire bw’u Rwanda.  

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 30, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE