Min. Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we wa Isiraheli Gidon Saar

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Isiraheli Gidon Saar ku mibanire y’ibihugu byombi ndetse banungurana ibitekerezo ku mutekano mu Karere.
Minisitiri Nduhungirehe yanasobanuriye mugenzi we ku ntandaro y’ibibazo bikomeje kuba mu Karere k’Ibiyaga Bigari, by’umwihariko ko hari umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’inzira yatanzwe ku kuba amahoro yagaruka.
Ibi biganiro bije nyuma yaho ku wa Mbere w’icyi cyumweru umutwe wa M23 utangaje ko wafashe umujyi wa Goma yirukanyemo ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC n’imitwe ifatanyije nayo irimo FDLR, Wazalendo, abacanshuro n’indi.
U Rwanda na Isiraheli ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mu nzego zitandukanye harimo dipolomasi, ku migenderanire hagati y’Inteko Zishinga Amategeko z’Ibihugu byombi, ubuhinzi n’ibindi ndetse ibihugu byombi bifitanye gahunda yo kwagura umubano ushingiye ku muco.
