Ukora imbabura yatangiriye ku 30 000 none yinjiza 900 000

Umugabo witwa Uwimana Canisius uvuga ko amaze imyaka 11 akora imbabura, agaragaza ko hari aho byamuvanye n’aho bimaze kumugeza, agasobanura ko yatangiye akorera abandi ariko ubu akaba afite abagera kuri 4 aha akazi akinjiza amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 900 ku kwezi.
Uwimana Canisius, avuga ko yabuze ubushobozi bwo kwiga, agatangira gukora imbabura ariko akorera abandi guhera mu 2014 ariko amafaranga akaba make ugereranyije n’ibyo yifuzaga muri icyo gihe. Uyu mugabo w’abana batatu n’umugore we ashimangira ko iyo ataba ako kazi ubu aba akiruka mu biraka bitamufasha no kwiyitaho.
Nyuma abonye amafaranga yo gukorera abandi mu mbabura adashobora kugwira, yaje kwigira inama yo kujya abivanga n’ubukarani mu Karere ka Rubavu, akikorera umucanga nabyo abivangavanga n’ahandi hose yabonaga akazi.
Nk’umuntu wari uzi gukora imbabura, yaje kugira igitekerezo, cyo gusubira mu mbabura akabikora byonyine ubwo aza kwigira inama yo kuva mu Karere ka Rubavu, ajya mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rubengera mu Kagari ka Ruragwe ari naho asigaye akorera kugeza ubu.
Aganira na Imvaho Nshya yagize ati: “Ishuri ryaranze nanga kwiruka ku muhanda, njya gukora imbabura nkorera abandi. Imbabura nto twayikoreraga amafaranga 100 wajya kureba ugasanga nta kintu uri gukoramo.
“Narakomeje ndakora, ari ko nkajya mbivanga n’utundi turimo kugira ngo mbone imibereho yo mu rugo. Mu 2020 mbona umuntu umpa akazi mu Karere ka Karongi, mpageze nsanga igiciro cyaho cy’imbabura kiri hejuru y’icyo muri Rubavu ubwo nguma aho gutyo.”
Yakomeje agira ati: “I Rubavu imbabura twayiranguzaga amafaranga 800 cyangwa 700 ngeze hano nsanga ni 1000, urumva ko harimo ikinyuranyo. Kugeza ubu maze imyaka igera kuri 4 irenga nta muntu nsabiriza, nta muntu nkorera wundi atari njye kandi nta n’icyo tubuze.”
Uwimana Canisius atangira kwikorera avuga ko yatangije igishoro cy’amafaranga y’u Rwanda agera ku 30 000 yari yarabitse mu bihe bitandukanye ubwo yakoreraga abandi, ayagura amabati yo gutangiza ndetse biramuhira. Avuga ko yatangiriye ku mbabura 50 agakuramo ibihumbi 60 kandi n’umuryango we wariye.
Ati: “Natangije ibihumbi 30, ndisuganya nkoramo imbabura 50, zivamo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 60 kandi abana n’umugore bariye nsagura n’ibindi bikoresho byakoze izindi mbabura nazo nagurishije nyuma.”
Yakomeje agira ati: “Kuva icyo gihe mu 2014 ntangira aka kazi, numvaga bigoye kuzagera ku rwego rw’abo nkorera ariko kugeza ubu, ntunze umuryango, abana banjye batatu bose bariga, ubwishingizi ndabutanga n’ibindi kandi nta handi hantu nkura ni muri iyi mbabura.”
Uwimana uri mu matsinda atandukanye yo kwizigamira afite abakozi akoresha bamufasha gukora imbabura aho akora izigeze kuri 20 ku munsi, imwe igura 1 500 ku buryo ashobora gukuramo amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 900 ku kwezi.
Yagaragaje ko afite intumbero yo kubaka ahantu ho gukorera izo mbabura ze hameze neza ndetse agashaka n’uburyo bwo kwiyegereza ibikoresho akoresha akora Imbabura.
Ati: “Ku munsi umwe nshobora gukora imbabura 20 zishobora kumpa ibihumbi 30, ubwo ukubye ku kwezi urabyumva amafaranga ashobora kuvamo. Iyo nyabonye gutyo rero nkuramo ibyo umuryango ukeneye, nkishyura abakozi ndetse nkishyura n’abanzanira ibikoresho. Mu by’ukuri, uyu mwuga ni mwiza cyane kuko umpa gutuza nkizigamira.”
Yakomeje agira ati: ”Mfite icyerekezo cyo gukora ahantu hameze nk’uruganda nzajya nkorera izi mbabura, ndetse nkiyegereza hafi isoko ry’amabati cyangwa nkategura amafaranga azajya angeza ku ruganda rw’amabati kugira ngo njye nzikora nitonze kuko ari zo mbogamizi nsigaranye”.
Umwe mu bakozi be, yatangarije Imvaho Nshya ko abayeho neza abikesha Uwimana Canisius umuha akazi.
Yagize ati:”Uyu mubyeyi yampaye akazi, nta kintu mbuze kugeza ubu kuko nko ku kwezi ntabwo najya munsi y’ibihumbi 50. Ni akazi nishimira cyane ko tumaranye hafi imyaka 3 dukorana.”
Umuturanyi we yagize ati: “Canisius ni urugero rwiza ku bantu baba badashaka gukora kuko atunze umuryango we kandi afite n’abo aha akazi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi w’Agateganyo wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Nsabibaruta Maurice, yagaragaje ko kwikorera ari byiza, ndetse agaruka no ku mbogamizi.
Yagize ati: “Uwimana Canisius yashyize mu bikorwa Politike ya Leta yo gushishikariza Abanyarwanda kwihangira imirimo bahereye ku byo bazi dore ko kugeza ubu we afite n’abo yahaye akazi kandi bita ku miryango yabo babikuye ku mafaranga abaha.”


