Papa Francis yasabye ko ikibazo cya RDC gikemurwa mu mahoro

Umushumba wa Kiliziya Gaturika ku Isi, Papa Francis yasabye abarebwa n’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kugikemura mu mahoro hagamijwe kurengera abasivili.
Abitangaje nyuma y’aho ku wa Mbere tariki ya 27 Mutarama 2025, umutwe wa M23 watangaje ko wafashe Umujyi wa Goma.
Ibyo byakurikiwe n’imirwano ikomeye yahanganishije ingabo za RDC n’umutwe wa M23, yabereye hafi y’umupaka w’u Rwanda, aho ingabo za Congo zifatanyije n’umutwe wa FDLR zarashe mu Rwanda, mu Karere ka Rubavu, amasasu menshi, ahitana Abanyarwanda 13, abasaga 35 barakomeraka.
Papa Francis ku wa Gatatu tariki ya 29 Mutarama, yagize ati: “Nakurikiranye ibirimo kubera muri RDC. Ndasaba impande zihanganye guhagarika imirwano, no kurinda abasivili. Ndimo gusenga ngo amahoro agaruke, mpamagarira imiryango mpuzamahanga gushyira hamwe mu gushaka umuti w’amakimbirane ahari agakemurwa mu mahoro.”
Papa Francis yashimangiye ko hakenewe byihutirwa ibikorwa byo kurinda ubuzima bw’abaturage no kugarura umutekano.
Yakomeje asaba imiryango mpuzamahanga gukomeza gushyira imbaraga mu gushaka uko ibibazo byakemurwa mu mahoro no guhuza imbaraga mu gukemura ibihe bibi RDC irimo.
Ubutumwa bwa Papa buje bukurikira inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yabaye kuri uyu wa Gatatu, baganira kuri icyo kibazo cya Congo, cyateje ukutumvikana hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu.
Abo bayobozi basabye Perezida wa RDC, Tshisekedi Felix, kwemera kuganira n’umutwe wa M23, nk’imwe mu nzira y’ingenzi mu gukemura ayo makimbirane amaze imyaka myinshi.
Ni inama kandi Tshisekedi yanze kwitabira, nkuko yagiye abigenza no mu zindi zabanje zabaga zigamije gushaka uburyo ikibazo afitanye n’umutwe wa M23 ashinja gukorana n’u Rwanda, cyakemuka.
Ibyo birego u Rwanda kenshi rwabihakanye rwivuye inyuma, ruvuga ko rwo rwashyize ingamba z’ubwirinzi ku mipaka iruhuza na Congo, kuko ingabo zayo zikorana n’umutwe w’iterabwoba wiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse banagiye bagaba ibitero bigahitana abaturage barwo.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ishyigikiye ko ibibazo bya RDC bikemurwa mu nzira za politiki, bigakemurwa biherewe mu mizi, kuko ari byo bikomeje gutera ibibazo Akarere kose, kuva mu myaka 30 ishize.
Mu nama y’abo Bakuru b’Ibihugu Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yabwiye bagenzi be ko Guverinoma ya RDC, iyobowe na Tshisekedi ifite inshingano zo gukemura ibyo bibazo kandi ikanashyigikira n’izindi nzira zigamije kubikemura.
Yavuze ko imbaraga z’akarere zikenewe mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.
Perezida Kagame yagize ati: “Nidukomeza kubwirana ibintu byiza no kwigira beza, buri wese aharanira inyungu ze, kurusha guharanira iz’abaturage ba Afurika y’Iburasirazuba bahuriyeho, ntabwo mbona uko tuzakemura ikibazo mu buryo bunoze.”