Nyamasheke: Amakimbirane yahishuye amakuru y’ahari umubiri w’uwishwe muri Jenoside

Umubiri wa Bisengimana Innocent wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabonetse mu murima uri mu Mudugudu wa Bona, Akagari ka Mpumbu mu Murenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke, nyuma yuko uwahahingaga yagiranye amakimbirane na nyina umubyara bakabona gutanga amakuru.
Hari ku wa Gatatu tariki ya 29 Mutarama 2015, nyuma y’ayo makuru umubiri warahakuwe ku bufatanye bw’abaturage, ubuyobozi bw’umurenge n’inzego za Ibuka,ujya gutunganywa ngo uzashyingurwe mu cyubahiro.
Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Bushekeri, Nyihabimana Charolotte yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mubiri wabonetse biturutse ku makimbirane Ntawangamahoro Jean Damascène uwuhinga awukodesha umukecuru witwa Nyirabera Florida uba mu mujyi wa Kigali, yagiranye amakimbirane na nyina.
Ari uwo mukecuru nyir’umurima, ari uwo uwuhinga, nyina n’abandi bantu 6 bo muri ako Kagari bahamushyize amaze kwicwa mu 1994, nk’uko bivugwa n’uwo muyobozi wa Ibuka, bari bafite amakuru ariko baranze kuyatanga.
Yasobanuye uburyo bahishe amakuru, ati: “Uwuhinga yari asanzwe ashyiramo abamuhingira bagera mu gice uyu mubiri urimo akababwira ngo ho bahareke azahihingira, koko akanahihingira, bigaragaza ko yari azi ko uwo mubiri uhari, akanawuhinga hejuru ariko ntatange amakuru kandi ari mu bahoraga babishishikarizwa akanga akaryumaho.”
Nyirahabimana Charlotte yakomeje atangariza Imvaho Nshya, ko ari amakimbirane uyu uwuhinga yagiranye na nyina ashingiye ku masambu urubanza rwabo rukaba ruri mu bunzi, uwo mugabo ashaka guhuguza nyina isambu, nyina biramurakaza.
Ubwo uwo mugabo yahingishaga uwo murima mu cyumweru gishize, mu bamuhingiraga ngo hari harimo na nyina nubwo bafitanye ayo makimbirane, bageze hafi y’uwo mubiri, umugabo arababwira ngo bahihorere arahihingira kandi nyina ari mu bafite amakuru y’uwo mubiri araceceka ariko yumva umutima ntumuhaye amahoro.
Ati: “Yaranzindutse ku wa Mbere tariki ya 27 Mutarama 2025 mugitondo cya kare, asanga ngiye kujya ku kazi ambwira ko umutima waraye umurya, hari amakuru afite yari yaranze gutanga ariko yumva aho igihe kigeze agomba kuyambwira.”
Yakomeje agira ati: “Mubajije ayo ari yo ambwira ko ari ay’umubiri uri mu murima wo mu Mudugudu wa Bona, umuhungu we akodesha, iyo ashyizemo abakozi bahagera akababwira ngo bahareke arahihingira, akaba azi ko impamvu abivuga ari uko harimo umubiri w’Umututsi wishwe muri Jenoside, amakuru akaba yaracecetswe.”
Nyihabimana yavuze ko yamubajije neza niba atababeshya, ko bacukuye bawubona, amubwira ko atamubeshya, undi amwohereza k’uhagarariye Ibuka mu Kagari ka Mpumbu, ngo bajye kuhareba rwihishwa nibasanga ari byo bahashyire ikimenyetso nta wubabona, babone kujya gutanga amakuru.
Akomeza avuga ko bahagiye, wa mubiri koko bakawubona kuko utari kure, bahashyira ikimenyetso, ariko wa muhungu we amenya ko bahageze, atekereza ko amakuru namenyekana we yacecetse bimukoraho, ni bwo mu ma saa munani z’amanywa yagiye ku Murenge kubivuga nk’utanze amakuru na we avuga ko muri uwo murima harimo umubiri.
Bikivugwa uwitwa Nambaje Fidèle wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akanabifungirwa, na we yabwiye abo bari kumwe ko azi ko muri uwo murima harimo umubiri, n’abawuhashyize abazi ari abagabo 6, avuga ko nubwo abivuze ari uko yumvise ko byamenyekanye n’ubundi yari kuzabivuga kuko abizi neza ko uhari nubwo amaze imyaka hafi 31 yose acecetse.
Nyirahabinama Charlotte ati: “Nka Ibuka turifuza ko uyu Ntawangamahoro Jean Damascène yabazwa impamvu yahingiraga hejuru y’uyu mubiri imyaka yose yahahinze, azi ko uhari akanga gutanga amakuru, na nyina uyatanze ari uko bagiranye amakimbirane, na Nambaje Fidèle umaze imyaka irenga 30 yose azi amakuru y’uwo mubiri akayaceceka.”
Yunzemo ati: “Twumva hari uburyo babibazwamo ukuri kukajya ahagaragara kuko twakomeje kubivuga ko hari imibiri y’abacu itaraboneka, bakabyumva bakinangira kandi bafite amakuru.”
Anavuga ko hakiri indi mibiri itaraboneka harimo n’uwa se umubyara, na we yiciwe hafi aho, abafite amakuru baracyinangiye n’abayamubwira bamuha adafatika, akabona ko hari ayo bamuhishe akabitwara buhoro ngo bazagere ubwo bayamuha y’ukuri, ariko ko ubuyobozi bukwiye kubafasha, aba bose baceceka ukuri bazi bakakuvuga imibiri itaraboneka bakavuga aho iri igashyingurwa mu cyubahiro.”
Bibaye hashize ibyumweru 2 mu Murenge wa Kirimbi muri ako Karere, habonywe imibiri 4 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu murima n’umuturage wahingaga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri, Nsengiyumva Zablon, avuga ko nyuma y’imenyekana ry’aya makuru, ku bufatanye n’abaturage, inzego z’umutekano n’iza Ibuka, ku wa Gatatu tarikiya 29 Mutarama 2025, bahakoze umuganda wo gucukura ahavugwaga uwo mubiri bakawuhabona n’amazina bakayamenya.
Ati: “Umubiri wagiye gutunganywa ngo uzashyingurwe mu cyubahiro mugihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Yavuze ko bagiye gukurikirana ibisabwa na Ibuka by’abo bari bazi aho uwo mubiri uri bagaceceka, bakawugaragaza ubu nyuma y’iyi myaka yose ishize, niba batari bazi ko uhari, niba bari bahazi koko bagahisha amakuru, byose bikazagaragazwa.
Yaboneyeho gusaba n’abandi baba bafite amakuru ku mibiri ikiri hirya no hino muri uyu Murenge itaraboneka, kuyatanga igashyingurwa mu cyubahiro nk’uko bakomeje kubisabwa.

lg says:
Mutarama 30, 2025 at 6:43 pmAbantu bicwaga kumanywa nutarishe ntiyahigwaga yabaga araho arebera ashungera nibindi ubundi nkabo bose ntanumwe uvuyemo nuwo wafunguwe bakwiye gufatwa bagahabwa burundu ndetse nuwo mulima ntuzongere kugira ikintu nakimwe ukorerwo gusa ibi bijjye bitangazwa aruko bose bageze munzego zubuyobozi mbere