Nyamasheke: Umuturage wacaga imirwanyasuri mu isambu ye yabonye magazine irimo amasasu

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mutarama 29, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Umuturage witwa Izabayo  Gervais, ubwo yari arimo aca imirwanyasuri mu isambu ye, mu Mudugudu wa Giseke, Akagari ka Muhororo, Umurenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke, yakubise isuka abona magazine irimo amasasu n’andi 22 ari ukwayo, bikekwa ko byahatabwe kera.

Amakuru Imvaho Nshya ikesha umuturage wo muri uwo Mudugudu yavuze ko uwacaga imirwanyasuri akibibona yahise ahamagara inzego z’umutekano zikaza zikabikuraho.

Ati: “Ubwo yacaga imirwanyasuri muri iyo sambu yabonye magazine irimo amasasu n’andi masasu 22 ari ukwayo, bigaragara ko ahamaze igihe kinini, cyane cyane ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ako gace kabayemo ubwicanyi ndengakamere bwanifashishaga imbunda n’amasasu.’’

Yongeyeho ati: “Haniyongeraho kuba harabaye zone Turquoise y’Abafaransa  igihe kirekire, n’interahamwe zikaba zarahagarukaga guhungabanya umutekano ziturutse muri RDC, nta washidikanya ko nk’ibyo bagiye basiga babihatabye bikagenda bigaragara.’’

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, yemereye Imvaho Nshya ayo makuru, agira ati: “Ni byo, ejo ku wa 28 Mutarama 2025 mu Murenge wa Kirimbi, mu Karere ka Nyamasheke, habonetse magazine( magazin)irimo amasasu, itahuywe n’umuturage wacaga imirwanyasuri.’’

Yakomeje agira ati: “Turasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku kintu cyose kidasanzwe babonye, aho kwihutira kugikoraho. Ibi bijyana n’ikibazo cy’abana batoragura ibikoresho by’amashanyarazi n’ibindi bita injamani, bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.”

Bibaye hashize ukwezi n’igice nanone muri aka Karere ka Nyamasheke, Umudugudu wa Kigenge, Akagari ka Gasheke, Umurenge wa Bushenge, abana b’abahungu 2 bahiraga  icyarire mu ishyamba ry’umuturage, bahabonye gerenade na yo byagaragaraga ko ihamaze igihe.

SP Karekezi Twizere Bonaventure asaba ababyeyi kwigisha abana kwirinda gukinisha ibikoresho nk’ibyo igihe babibonye, bakihutira ahubwo kubimenyesha ubuyobozi, kugira ngo  habeho ubufatanye mu gukumira ibyago no kubungabunga umutekano.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mutarama 29, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE