Menya impamvu Ngabo yavanze indimi enye mu ndirimbo ye nshya ‘My Lord’

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Eric Reagan Ngabo avuga ko yahisemo kuvanga indimi zigera kuri enye mu ndirimbo ye nshya yise ‘My Lord’, kugira ngo biyifashe kumenyekana mu bice bitandukanye by’Isi.
Uyu muhanzi ubarizwa mu gihugu cya Finland giherereye mu majyaruguru y’u Burayi, avuga ko yifuza ko iyo ndirimbo izagera kure kandi ikumvwa n’abantu batandukanye kuko ari imwe mu zizaba ziri kuri Alubumu ye nshya.
Ati: “Niwumva neza nk’indirimbo ‘My Lord’ harimo aho ndirimba Ikigande, Ikinyankole, Ikinyarwanda, izo zose ni indimi zikoreshwa muri Uganda, cyane nk’Ikinyankole ndacyumva neza, iwacu ni i Nyagatare, ikindi rero urumva ko harimo n’Icyongereza, bizayifasha kugera kure.”
Uyu muhanzi avuga ko nubwo atakundaga gushyira imbaraga mu gukora indirimbo, ariko muri uyu mwaka agiye kubishyiramo imbaraga kuko yatangiye gukora indirimbo no mu buryo bw’amashusho.
Ati: “Wumvise indirimbo zanjye ubona ko ndi umuhanzi ugerageza gukora ibintu bitandukaye. Mu myaka ishize ntabwo nahaga umwanya cyane gukora umuziki, ariko noneho muri iki gihe ni ibintu nshaka gukora mpaye umwanya, nabyo bikaza imbere mu byo ngomba gukora, cyane cyane muri gahunda y’ibyo ngomba gukora muri uyu mwaka, ku buryo ivugabutumwa ndimo rigera kuri benshi.”
Yakomeje agira ati: “[…] Natangiye na gahunda yo kuzifatira amajwi n’amashusho mu rwego rwo gutegura Alubumu yanjye nshya neza. Uwo mushinga urakomeje.”
Uyu muhanzi avuga ko yishimira cyane ko abakunzi b’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana bakira neza indirimbo ze batitaye ku kuba yavanze indimi, ibyo yise ko ari ubusirimu, kubera ko bituma ivugabutumwa rye rigera kuri buri wese n’ururimi akoresha yisangamo.
Uretse kuba Eric Reagan Ngabo avuka mu Burasirazuba bw’u Rwanda, yanabaye igihe kinini mu Mujyi wa Kampala na Mbalala, kimwe mu byamworohereje kumenya indimi zo muri Uganda.
Uyu musore avuga ko uretse gukoresha indimi ziganjemo izikoreshwa muri Uganda, ni n’umwe mu bahanzi bashyira indirimbo zabo mu giswahili kugira ngo ubutumwa bwiza bugere no kubaherereye muri Afurika y’Iburasirazuba, akazishyira no mu cyongereza kuko zitagomba kumvwa n’Abanyarwanda gusa.
Gukora indirimbo mu ndimi zirimo Igiswahili byafashije Ngabo kuba umwe mu bahataniraga ibihembo bya ‘Rhema Awards Global 2021, aho yahatanye mu byiciro bitatu: birimo icyiciro cya ‘Best New Male Gospel Vocalist’, ‘Best Gospel Worship song na ‘Best Gospel Praise Song’ kubera indirimbo yari aherutse gusohora yise ‘Wewe ni mungu’.
Mu 2008, ni bwo Eric Reagan Ngabo yatangiye umuziki nk’umuhanzi wigenga, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zirimo “Ishimwe ni iryawe”, “Imbere ni Heza” n’izindi.