Rubavu: Urukundo rubabaje rw’uwabenzwe n’uwo yihebeye kubera imidido

Mvugebarijyane Kabimba umaranye indwara y’imidido imyaka irenga 45, avuga ko atazibagirwa agahinda yatewe n’urukundo rwa mbere rwamuciye mu myanya y’intoki kubera iyo ndwara y’imidido yamufashe ku myaka 18.
Uyu mugabo utuye mu Murenge wa Nyamuumba, Akarere ka Rubavu, avuga ko umukobwa wamubenze akiri umusore amuziza ko arwaye imidido atazigera amwibagirwa mu buzima bwe bwose.
Mu buhamya yahaye Imvaho Nshya, Kabimba avuga ko yarwaye imidido afite imyaka 18, bikana byaratangiye yumva ibirenge bimuryaryata akajya yishimagura ndetse yakwambara inkweto bikamurya.
Avuga ko iyo byamuryaga yishimishaga ‘igitiritiri’ bituma areka kwambara inkweto ahubwo atangira urugendo rwo kwivuza.
Ati: “Byarandyaga nkishima nkoresheje igitiritiri bituma ntangira kwivuza ariko mbonye bidakira ndabireka nsaba n’ababyeyi banjye kudakomeza gupfusha ubusa amafaranga.”
Avuga ko nyuma yo kubona uburwayi bwe budakira yaje gukeka ko ari amarozi ndetse n’umukobwa yari yarabengutswe aza kumwanga abimuziza ariko na we nyuma aza kuyirwara.
Ati: “Umukobwa nasabaga yaranyanze ngo narwaye ibitimbo(imidido), ariko na we nyuma yaje kuyirwara.”
Akomeza avuga ko abantu bari baramugize igicibwa kuko bamuhungaga abandi bakamuryanira inzara.
Ati: “Abantu bangize intabwa. Abasirimu bose ntibanyegeraga ariko ubu bigenda bigabanyuka.”
Kabimba akomeza avuga ko nyuma yo kumara imyaka irenga 35 imidido yaramuzonze yaje kumva abakungurambaga bavuga ko imidido ishobora kuvurwa igakira bituma afata umwanzuro wo kujya kwivuza, aho mu gihe cy’umwaka n’igice amaze abona uburwayi bworoha.
Ati: “Nyuma yo kumenya neza ko imidido ivurwa ubu maze umwaka urenga ariko bigenda byoroha kuko ibisebe byari byaratonyoye amaguru ariko ubu byarumye.”
Agaragaza ko ubu afite imiti asigaho, iyo yoga n’akaroso yikubisha kandi byatanze umusaruro kuko ibirenge bye bitagitonyoka ngo bive amaraso.
Imibare itangwa n’Ikigo Nderabuzima cya Nyundo kivura abarwaye imidido mu Karere ka Rubavu, igaragaza ko bafite abarwayi 171 kandi bose bari koroherwa.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), gisaba abantu kwirinda guha akato abarwaye imidido cyangwa abandi bafite uburwayi ubwo ari bwo bwose kuko bishobora guhungabanya urwaye bikanamutera izindi ndwara zirimo n’izo mu mutwe.
Hitiyaremye Nathan, Umukozi wa RBC mu Ishami rishinzwe kurwanya maralia n’izindi ndwara zandura, mu gashami k’indwara zititaweho uko bikwiye, avuga ko abarwayi bakeneye kwitabwaho kurusha guhabwa akato.
Ati: “Abikinena abarwaye imidido kimwe n’izindi ndwara, bakwiye kumenya ko bibatera ibibazo byo mu mutwe ahubwo bakabegera kuko ari bagenzi babo.”
RBC igaragaza ko imidido ari imwe mu ndwara zititaweho ariko ishobora kuvurwa igakira iyo yivujwe neza.
Imibare igaragaza ko mu gihugu hose habarurwa abarwayi b’imidido ibihumbi 6, mu gihe hari intego ko mu myaka itanu iri imbere indwara zititaweho zizaba zaracitse burundu.
Impuguke mu by’ubuzima zivuga ko indwara y’imidido iterwa n’ibinyabutabire biba mu butaka burimo virusi aho yibasira cyane abantu bambara ibirenge bakanduzwa nubwo butare burimo virusi.
Iyo virusi iyo igeze mu birenge ifunga inzira z’amazi bigatuma ibirenge bibyimba cyane.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rishora amafaranga agera kuri miliyari mu bikorwa byo guhashya indwara zititaweho zirim imidido, kurumwa n’imbwa, kurumwa n’inzoka zo mu gasozi n’izindi.