Ben na Chance bari mu byishimo kuko babyaye umwana w’umuhungu

Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Ben na Chance, baririmbana mu itsinda rizwi nka Ben na Chance bari mu byishimo byo kubyara umwana wa kane.
Ni nyuma y’uko bamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga zabo bagaragaza ko bari mu bihe by’ibyishimo kandi bashima Imana ku migisha ikomeje kubaha.
Aganira n’itangazamakuru Ben yemeje ko babyaye kandi umwana na nyina bameze neza.
Yagize ati: “Ni byo, twibarutse umwana w’umuhungu wavukiye muri Canada, umwana ni umunezero, kunguka undi mwana ni umugisha ukomeye. Yaba umwana ndetse n’umubyeyi bameze neza rwose. Imirimo umwami wacu adukorera imaze kuba ibirundo, ntituzatuma asonza amashimwe duhari.”
Uyu muryango watanze ubuhamya bw’uko bigeze kubyara umwana wabo agapfa atarwaye, nyuma bakaza kubyara hashize imyaka itatu, ari nabwo Ben yanditse indirimbo yari afite ku mutima bise ‘Yesu arakora’.
Ben na Chance batangiye baririmbana mu 2011, ubwo bari bahuriye muri Alarm Ministries, batangira gukundana mu 2014, baza gukora ubukwe.
Uyu muryango ukora umuziki nk’itsinda, wakunzwe mu ndirimbo nka Yesu arakora, Zaburi yanjye, Amarira, Impano y’ubuzima n’izindi nyinshi.